RURA
Kigali

Byiringiro Lague yahishuye ko yakuze afana Rayon Sports, anyomoza Perezida wayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/02/2025 8:24
1


Umukinnyi w'ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague yahishuye ko yakuze afana ikipe ya Rayon Sports ananyomoza Perezida wayo, Twagirayezu Thaddée wavuze ko atigeze amushaka ngo abakinire.



Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro The Choice Live cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025. Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yavuze ko kuva akiri muto kugeza muri 2017 agiye muri APR FC yafanaga Rayon Sports, gusa kuri ubu akunda APR FC bijyanye n'ibyo yamukoreye birimo no kumwubakira.

Yagize ati: "Njyewe muri 2015 nafanaga Rayon Sports kandi nafanaga Rayon Sports 100%. Njyewe narayikundaga sinzi icyo nabikoreraga njyewe ndi kukubwiza ukuri. 

Muri 2016 nakundaga Rayon Sports nkijya muri APR FC kuva icyo gihe mpita ndeka kuyifana kuko APR FC ni ikipe nkunda birebenze kuko yaramfashije yampaye umugore, ibintu byose, yaramfashije impa inzu ariko abafana ba Rayon Sports bihangane ubu ntabwo nkiyifitiye amarangamutima. APR FC ndayikunda cyane bimwe birenze ariko nkunda APR FC kuri ubu".

Byiringiro Lague yanyomoje Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée wavuze ko atigeze ashaka kumusinyisha ahubwo ko yari yagiye kumwakira ku kibuga cy'indege nk'inshuti ye bisanzwe.

Amunyomoza yagize ati "Ni byo koko Perezida wa Rayon Sports yigeze kubivuga turi inshuti rero ni inshuti yanjye peeh cyane. 

Afite murumuna we uba muri Sueden ni nawe wanyakiriye ngenda njyayo muri Sueden nanamushimire ngomba no kumushimira, rero niwe waduhuje.

Buriya Perezida wa Rayon Sports twavuganye uriya munsi nza arambwira ngo ese ntabwo waza muri Rayon Sports?. 

Nanjye ndamubwira ngo ibyo birashoboka kuko nta kipe turavugana, ubwo tubitegura iryo joro arambwira ngo ndaza kukwakira tuganire n’ibikunda tukumvikana usinye ariko n’ubona ahantu hagufitiye inyungu cyane abe ari ho uzajya.

Ndavuga nti uyu muntu ni umuntu ushobora kureberera ikipe ariko akareberera n'iz’undi muntu ku giti cye". 

Yakomeje avuga ko nta matike y'indege n'inzu Rayon Sports yamwishyuriye ndetse anavuga uko nyuma y'uko Twagirayezu Thaddée amwakiriye ku kibuga cy'indege yamusabye kubanza kujya ku ruhuka gusa nyuma Police FC ikaza guhita imuhamagara.

Yagize ati "Ibintu byo kuvuga ngo amatike ya Rayon Sports mumbabarire Banyarwanda ntabwo ariyo yantegeye ni ikinyoma kubera ko njya gutandukana n’iriya kipe bari banyemereye ko bazampa amatike y’ahantu hose nzajya ndetse n’amatike y’umuryango wanjye ndetse n’inzu nagiye guhita mbamo ni njye wayiyishyuriye.

Ubwo Perezida twahuriye ku kibuga cy’indege, ndamubwira nti rero rekanjye kuruhuka turaza kukaganira nimugoroba, maze nkigera mu rugo ubuyobozi bwa Police bwari bwabonye ko nageze i Kigali nagiye kumva numva burampamagaye burambwira buti turakwifuza waza tukaganira."

Kuva Byiringiro Lague yagera mu ikipe ya Police FC amaze gukina imikino 5 gusa ntabwo yari yabasha gutsinda igitego. 

Byiringiro Lague yahishuye ko yakuze afana Rayon Sports 

Byiringiro Lague yanyomoje Perezida wa Rayon Sports wari wahakanye ibyo kumushaka ngo abasinyire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana jaen baptiste3 weeks ago
    Nyine izina rayon ryaragucuruje ahubwo nubundi urayifana nugutinya ba afand kubwibyo baguhaye .ahubwo giruze nenese ko nawe urimfube ntarage nta muhajili -!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND