Ubuzima bwa Dr. Kizza Besigye bwahungabaniye muri gereza ya Luzira, bityo hakaba hari impungenge zo kumwemerera ubuvuzi bukwiriye.
Dr. Kizza Besigye, umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, ari mu bibazo bikomeye by’ubuzima nyuma yo gufungirwa muri gereza ya Luzira.
Ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 16 Gashyantare 2025, Edith Byanyima, umuvandimwe wa Dr. Besigye, yatangaje ko umuryango wabo wakiriye amakuru y’ihungabana aturutse muri gereza ya Luzira, ababwira ko ubuzima bwa Dr. Besigye bwahungabanye, bityo basabwa kumenyesha abaganga be ko akeneye kwitabwaho.
Dr. Chris Baryomunsi, Minisitiri w’Ubuzima, ubwo yasuraga Dr. Besigye mu bitaro bya gereza ya Luzira, yavuze ko abonye abaganga bamwitaho, anizeza Dr. Besigye ko leta ya Uganda ikora ibishoboka byose ngo igaragaze icyemezo cy’ubutabera cy’umwaka ushize kijyanye no kwimurira dosiye ya Dr. Besigye mu rukiko rwisumbuyeho.
Ariko, amakuru y’iki gihe atugeraho avuga ko ubuzima bwa Dr. Besigye bwahungabanye cyane, maze ubuyobozi bwa gereza bukaba bwaramwohereje mu ivuriro riri ku isoko rya Village Mall Bugolobi i Kampala. Ibi byemejwe na Salaam Musumba, umunyapolitiki ukomeye, ndetse na Lord Mayor Erias Lukwago.
Abaturage ba Uganda ndetse n’abanyapolitiki bakomeje kugaragaza impungenge ku buzima bwa Dr. Besigye, basaba ko yarekurwa kugira ngo abone ubuvuzi bukwiriye.
Ibi byagaragaye ubwo Dr. Besigye yagaragaraga afite intege nke ubwo yari imbere y’urukiko rwa Buganda Road muri iki cyumweru, aho yanze kumureka ngo ajye kwivuza. Urukiko rwamusubije muri gereza kugeza ku itariki ya 20 z’uku kwezi.
Ubuzima bwa Dr. Besigye bwabaye impamvu yo kugaragaza impaka zikomeye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’uburenganzira bwo kubona ubuvuzi igihe umuntu afunzwe.
Abaturage n’abanyapolitiki barasaba ko Dr. Besigye yarekurwa kugira ngo abone ubuvuzi bukwiriye nk’uko byatangajwe n’umwanditsi wa Accord News .
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO