RURA
Kigali

Umugabo yasutse amarira mu rukiko nyuma yo kumenya ko abana 3 yabyaranye n’umugore we atari we se

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:15/02/2025 17:19
0


Mu rukiko, ubwo hasomwaga urubanza rw’ugutandukana k’umugabo n’umugore we, umucamanza yatangaje ibizamini bya ADN byagaragaje ko uyu mugabo atari we se w’abana batatu babyaranye, biramutungura cyane kuko yari yaramaze imyaka myinshi yita kuri abo bana nk’abe.



Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko wari uhari, uyu mugabo yahise asuka amarira mu rukiko kubera akababaro yagize. Yari yizeye ko ari we se w’abo bana, ariko ibisubizo bya ADN byahinduye byose.

Umugore we, aho kubisobanura neza, yavuze ko atazi ba se b’ukuri b’abo bana. Ibi byatumye inkuru irushaho gutangaza abantu kuko byumvikanye nk’aho atari azi neza uwo yabyaranye na bo, cyangwa akaba yabihishe nk'uko tubikesha Face of Malawi.

Ibi byabaye mu rukiko ubwo hasomwaga urubanza rw’aba bombi rushingiye kubushurashuzi ari na cyo cyatumye umugabo asaba gatanya. Ibyavuye mu bizami bya ADN bikaba byemeje ko umugore yari yaramuciye inyuma inshuro nyinshi kugeza ubwo abana babyaranye batari abe.

Iki kibazo cyateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje impuhwe kuri uyu mugabo, abandi bakibaza impamvu yabikoze. 

Abahanga mu mibanire basaba ko abashakanye bakwiye kujya bagira ubunyangamugayo no kubwizanya ukuri, kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibi bishobora gusenya ingo no kubabaza abana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND