RURA
Kigali

FERWAFA yavuze igihe umutoza w'Amavubi arazira inasobanura impamvu bashyizeho uw'agateganyo mu bagore

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/02/2025 18:49
0


Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse yavuze ko umutoza w'Amavubi azaboneka mu Cyumweru kimwe kiri mbere anasobanura impamvu mu bagore bashyizeho uw'agateganyo.



Ibi yabigarutseho nyuma y'intekorusange idasanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025.

Munyantwali Alphonse yabajijwe aho umutoza w'Amavubi ageze ashakwa, avuga ko bageze mu gice cya nyuma ndetse ko mu Cyumweru kimwe aba yabonetse.

Yagize ati "Aho bigeze navuga ko bigeze mu gice cya nyuma. Urumva iyo ureba ureba benshi ukagenda ureba ariko tugeze mu gice navuga cya nyuma ku buryo icyumweru kimwe dushobora kwizera kuba twabonye umutoza kandi ushoboye". 

Yavuze ko azaba ari umutoza bazasinyanya igihe kirekire atari uw'igihe gito nk'uko biheruka kugenda mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi y'Abagore.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko impamvu bashyizeho umutoza w'igihe gito ari ukubera ko barimo barashaka uw'igihe kirekire.

Yagize ati "Turimo turashaka umutoza uhoraho w'ikipe y'igihugu y'Abagore, naho ntabwo habura igihe kinini kuko naho twatangiye gahunda yo gushaka umutoza. 

Iyi mikino ibiri urumva iri hafi cyane twasanze bitazaba byarangiye, niyo mpamvu twabaye dushyizeho uzatoza imikino ibiri ariko twumva izizakurikira nyuma tuzaba twaramaze kubona umutoza Uhoraho kubera ko urumva kugira ngo ikipe ikomere igomba kugira umutoza ukomeza areba imikino ategura abakinnyi".

Yavuze ko batakoze ibihagije mu ikipe y'Abagore bityo ko bagomba kongeramo imbaraga bahereye iu batoza ndetse no kuzamura impano z'abakiri bato.

Yagize ati "Navuga ko ntabwo twakoze ibintu bihagije kugeza ubu mu ikipe y'Abagore. Hari ibyakozwe mu kongera amakipe,kongera amarushanwa no mu guteza imbere impano z'abakiri bato hari ibyo twakoze ariko biragaragara ko tugomba gushyiramo ingufu duhereye ku batoza, ubwo iyo mvuze umutoza ntabwo ari we gusa n'umwungirije n'ikipe ye.

Turizera rero ko muri iyi minsi iri imbere kuva mu kuzamura impano z'abakiri bato kugera ku ikipe y'igihugu haba n'izabato z'abagore tuzashyiramo imbaraga nyinshi".

Ikipe y'igihugu y'Abagore ifitanye imikino ibiri na Misiri mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2026. Umukino ubanza uzakinwa tariki ya 21 Gashyantare i Kigali naho uwo kwishyura ukinwe tariki ya 25 Gashyantare 2025.

Ni mu gihe Amavubi y'Abagabo yo afite imikino ibiri na Nigeria ndetse na Lesotho mu kwezi gutaha kwa Werurwe mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko umutoza w'Amavubi azaboneka mu Cyumweru kimwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND