RURA
Kigali

Umunya-Djibouti Mahamoud Ali Youssouf yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/02/2025 19:37
0


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Ambasaderi Mahmoud Ali Youssouf, ni we watorewe kuba Umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).



Kuri uyu wa Gatandatu, Youssouf yatowe, mu nama ya 38 isanzwe y'Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) igizwe n’abayobozi b’ibihugu i Addis Abeba, muri Etiyopiya.

Asimbuye Moussa Faki Mahamat wo muri Tchad, wujuje manda ye ya kabiri y'imyaka ine ku wa Gatandatu, akaba yari amaze imyaka 8 kuri uwo mwanya.

Uyu mwanya yari awuhataniye n’abandi bakandida ari bo: Raila Amolo Odinga umunyapolitiki wo muri Kenya na Richard Randriamandrato wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Madagascar.

Inkuru dukesha Global News ivuga ko Youssouf yabashije gutsinda Odinga mu cyiciro cya 6, aho yagize amajwi 26, naho Odinga we akaba yagize amajwi 22.

Mahmoud yatsindiye ku cyiciro cya karindwi ari na cyo cya nyuma, aho yagize amajwi 33, ari na yo yamuhesheje kwegukane umwanya wa Perezida wa AUC.

Youssouf watsindiye kuyobora AUC, ni umudipolomate wa Djibout, akaba yaravutse ku ya 2 Nzeri 1965. Yabaye muri Guverinoma ya Djibouti nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 2005.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND