RURA
Kigali

Jay-Z na P-Diddy bakuweho icyaha

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:15/02/2025 20:14
0


Abarapereri Jay-Z na P-Diddy bakuweho icyaha bari bakurikiranyweho cyo gufata ku ngufu umwana w'imyaka 13. Ni nyuma y'uko uwaburaniraga uwo mwana yasabye ko gihagarikwa.



Urubanza rwa Jay-Z na Sean "Diddy" Combs rwahagaritswe. Aba bombi bashinjwaga gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13 mu mwaka wa 2000. 

Hollywood yatangaje ko ku wa Gatanu, habayeho icyemezo cy'abayobozi mu rukiko rwa New York, aho abavoka ba Jay-Z na Combs batangaje ko urubanza ruhagaritswe burundu.

Tony Buzbee, umwavoka w’umukiriya utatangajwe izina wagiye ashinja aba bahanzi, yafashe umwanzuro wo kwikura mu rubanza ku bushake bwe, avuga ko igisigaye ari gufunga urubanza nta kindi gisigaye. 

Ntabwo byavuzweho byinshi, gusa Jay-Z yari yaravuze ko ibyo birego ari ibihimbano kandi ko ari ibyo kumusebya. 

Yavuze ko ari impuha zisekeje gusa, zidafite ishingiro bitewe n'uburyo avuga ko umwavoka w'umurega atitaga ku by'urukiko ahubwo yitaga ku Itangazamakuru.

Urubanza rwabaye ku itariki ya 1 Ukwakira 2023, mu rukiko rwa New York, aho umukobwa w’imyaka 13 byavugwaga n'umwavika we ko yafashwe ku ngufu na Jay-Z na Combs uzwi nka P-Diddy mu birori bya MTV Video Music Awards mu mwaka wa 2000, icyo kirego kigera mu bushinjacyaha gitangiye gutyo. 

Kugeza ubu umwavoka Buzbee ntiyigeze ashyira hanze amakuru menshi ku byatumye asaba guhagarika urubanza. 

Combs (P-Diddy) akomeje guhura n’ibirego byinshi, aho afite ibirego byinshi ashinjwa harimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ibi bivuze ko n’ubwo yakiriye amakuru meza ko ikirego kimwe cyahagaritswe ariko ibindi birego bigikomeje. 

P-Diddy yakuriweho kimwe mu birego ashinjwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND