Umusore wari umaze iminsi itanu gusa nyuma yo kurekurwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe bya Ancora House, byamenyekanye ko yahise yica nyina.
Mu nkuru icukumbuye, hamenyekanye ko Frederico Canuzo w’imyaka 18, yishe nyina Chintzia McIntyre mu kwezi kwa Kanama 2023 akoresheje inyundo yamukubise inshuro 29 ku mutwe, iminsi itanu gusa nyuma yo kurekurwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe bya Ancora House.
Ubwo umugabo wa Chintzia yari mu kazi, yamenyeshejwe na kamera yo ku muryango ko hari umuntu uhari. Yabashije kureba amashusho y’igitero ariko ntiyagira icyo abikoraho.
Polisi yahamagawe saa 9:40 za mu gitondo iratabara, abaganga igerageza kumufasha kuguma ari muzima biba iby'ubusa, bikaba byarangiye Chintzia McIntyre wari ufite imyaka 48, apfuye.
Umubyeyi Chintzia McIntyre w'imyaka 48 yishwe n'umuhungu we
Amakuru yagaragaje ko Canuzo yari amaze iminsi mike arekuwe nk’umurwayi wari ufite ibibazo byo mu mutwe. Yari yarajyanywe mu bitaro tariki 13 Kanama nyuma yo kugera i Londres avuye i Warrington akabwira polisi ko ashaka kuvugana na MI5 (Ibiro by'ubutasi bw'Abongereza).
Ku wa 24 Kanama, yararekuwe ariko yagombaga gusubira ku bitaro ku wa 29 Kanama ari nawo munsi yagabye igitero ku mubyeyi we. Police yabajije impamvu yarekuwe kandi arwaye, ntibayihaye ibisobaniro byumvikana.
Nyuma yo gukora ubwo bwicanyi, Canuzo yahise ahungira kuri gari ya moshi ijya London Euston. Polisi y’u Bwongereza yafashe Canuzo ubwo yageraga ahategerwa gari ya moshi, hanyuma ahita afungwa. Y
Yaje kwiregura yemera icyaha cyo ‘kwica umuntu utabigambiriye kubera ibibazo byo mu mutwe, ibyo ubushinjacyaha bwemeye nk'uko tubikesha Mail Online.
Kuri ubu, Canuzo afite imyaka 18, akaba afungiye ahantu hihariye ategereje igihano azakatirwa tariki 18 Werurwe 2025 mu rukiko rwa Liverpool Crown Court.
Umugabo wa Chintzia yeretswe na Camera yo ku muryango ko hari umuntu hanze yaje gusanga umugore we yakubiswe inyundo mu mutwe n'umuhungu we.
Frederico Canuzo ubu ufite imyaka 18 akaba yari asanzwe afite ibibazo byo mu mutwe
Chintzia McIntyre yishwe n'umuhungu we amukubise inyundo
Yishe nyina nyuma yo kurekurwa mu bitaro by'abarwayi bya Ancora hause
TANGA IGITECYEREZO