RURA
Kigali

Nyuma ya Yona muri Bibiliya, Adrian Simancas yamizwe n'ifi nyuma iramuruka

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:15/02/2025 12:08
0


Adrian Simancas yatangaje ko yamizwe n'ifi, ku bw'amahirwe ihita yongera iramuruka.



Mu cyumweru gishize, habaye ibidasanzwe, inkuru itangaje y’umugabo wamizwe n’ifi nini (imwe mu mafi manini ku isi) ariko nyuma y'amasegonda make ihita imuruka.

Ibyo byabereye mu mazi yo ku nkombe y'inyanja y'amajyepfo ya Chile. Adrian Simancas, bivugwa na NTV Kenya ko yari ari kumwe na se muri weekend ishize mu nyanja iri hafi y'umujyi wa Panta Arenas.

Bari bari kumwe ubwo ifi nini yo mu muryango w’inyamaswa zisurwa cyane (humpback whale) yamize Adrian. Umugabo yari mu bwato bwa kayak ubwo yahuraga n'iyi fi, bivugwa ko yamumaranye igihe gito mu kanwa kayo.

Adrian Simancas yavuze ko yumvise uburemere bw’ibintu bitunguranye abona ibintu byisubira hejuru atabasha kumva neza ibyo ari gukora. Yagize ati: "Numvise nk'uko nari guterurwa, ariko wari umuhengeri ukomeye cyane".

Yakomeje agira ati:" Igihe nahindukiraga, nabonye ikintu cy'ubururu n'umweru imbere yanjye, nko ku ruhande rumwe imbere yanjye. Sinigeze nsobanukirwa ibyari biri kuba. Nyuma nagiye kumva ngiye mo imbere mpita menya ko namizwe". 

Gusa n'ubwo ibi byabaga bitunguranye iyi fi ntacyo yigeze imutwara, ahubwo yahise imuruka bidatinze, ibyo na we avuga ko ari ibitangaza.

Ubwo byabaga, se w'uyu mugabo, Dell Simancas wari mu bwato butandukanye n'ubwe yakomeje gufata amashusho. 

Yatangaje ko ibyabaye byari ibintu bitangaje. Ati: “Nafunguye kamera, ndangije numva umuhengeri inyuma yanjye, ukomeye. Igihe nahindukiraga sinigeze mbona icyo aricyo cyose". 

Yakomeje agira ati:"Ni bwo nagize ubwoba by'ukuri kuko namaze amasegonda make ntabona Adrian, bidatinze ava mu mazi akato yari arimo katagaragara, hashize isegonda, mbona ubwato, na none mbona ifi".

Bitewe n’iyi nkuru idasanzwe, Adrian Simancas yavuze ko yiboneye ikintu gikomeye mu buzima bwe, kandi yari afite ubwoba ko agiye gupfa. Ibi ntabwo byari bimenyerewe kuko aho bizwi gusa ni muri Bibiliya aho bavuga umugabo Yona, wamizwe n'ifi ikamuruka nyuma y'iminsi 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND