Umutwe wa AFC/M23 wamaze gufata Kavumu n'ibice biyikikije birimo n'ikibuga cy'Indege giherereye mu bilometero 30 uvuye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka ni we watangaje aya makuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025 abinyujije ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Nk’uko twabisubiyemo, twasenyeye ikibi aho gituruka. Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyatezaga ibibazo abaturage bo mu bice tugenzura n’ibirindiro byacu. Kuva ubu, Kavumu n’ibice biyikikije birimo ikibuga cy’indege byafashwe na AFC/M23.”
M24 ifashe aka gace nyuma y’uko guhera mu ijoro rya tariki ya 13 Gashyantare 2025, abarwanyi bayo bari bafashe santere ya Kabamba na Katana ziri muri teritwari ya Kabare.
Ikibuga cy’indege cya Kavumu nicyo cyifashishwaga n’ihuriro ry’ingabo za RDC ubwo zajyaga kugaba ibitero ku birindiro bya M23.
Iki kibuga cy’indege kandi ni na cyo ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) muri Kivu y’Amajyepfo zakoreshaga.
TANGA IGITECYEREZO