Umugore w'i Fukuoka yatawe muri yombi akekwaho kwangiza umugati mu iduka, nyuma yo kuwukanda akanga kuwugura.
Polisi yo mu mujyi wa Fukuoka, mu Buyapani, yataye muri yombi umugore w’imyaka 40 akekwaho kwangiza umugati mu iduka ry’ubucuruzi.
Uyu mugore yafashwe ku wa Mbere nyuma yo gukanda umugati wari mu mufuka w’imbuto z’umukara n’inyama za foromaje, akanga kuwugura.
Amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano avuga ko nyir’iduka rya Lawson yari yarabonye uyu mugore kenshi akanda imigati iri ku meza y’ibiribwa, atayigura.
Ku wa Mbere, ubwo yageragezaga kongera kubikora, nyir’iduka yaje kubona ko umugati umwe wangiritse maze amusaba kuwugura, kuko umufuka wose utari bugurishwe.
Icyakora, umugore yanze kwishyura amafaranga y’uwo mugati, angana na 180 yen (hafi 1,200 Frw), maze asohoka mu iduka.
Nyir’iduka yamukurikiye intera ya kilometero imwe (1km) abona kumufata, nyuma ahamagara polisi yahise imuta muri yombi, akekwaho icyaha cyo kwangiza ibintu by’abandi (criminal damage).
Polisi yatangaje ko nubwo umufuka w’imigati wari utaracika, umugati umwe wari wangiritse kubera gukandwa n’uyu mugore akoresheje igikumwe cy’indyo .
Nk’uko BBC yabitangaje, uyu mugore yavuze ko "yageragezaga gusa gukoraho umugati kugira ngo amenye niba ukomeye," ariko polisi ivuga ko bidakuraho icyaha cyakozwe.
Mu myaka yashize, inzego z’umutekano mu Buyapani zagiye zikaza ingamba zo guhana abashyira mu kaga isuku n’ubucuruzi bw’ibiribwa.
Hari benshi batawe muri yombi bazira ibikorwa byiswe "sushi terrorism", aho bamwe basigaga amacupa y’isosi y’inyongera cyangwa bagakandagira sushi zigenewe abandi bakiriya mu maresitora.
Ibi byateye impungenge z’ibigo by’ubucuruzi, bituma hashyirwaho ingamba zirimo gukoresha camera z’umutekano no gukaza ibihano ku bikorwa nk’ibi bishobora kwangiza isura y’amaduka no gutuma abakiriya babura icyizere.
Uyu mugore wo mu mujyi wa Fukuoka ubu ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano, aho ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa cyangwa gutanga amande, bitewe n’uburemere bw’icyaha akekwaho.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO