Kera kabaye Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baherutse gupfira mu ntambara umutwe wa M23, uhanganyemo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC n’abafatanyabikorwa bayo, yagejejwe iwabo nyuma y’ibyumweru bitatu biciwe i Goma.
Iyi mibiri yagejejweyo ku munsi w'ejo ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025. Ni nyuma y'uko yaherukaga kunyuzwa mu Rwanda ivanywe i Goma aho yahise ijyanwa muri Uganda ari naho yakuwe ijyanwa muri Afurika y'Epfo.
Mu muhango wo kubaha icyubahiro cya Gisirikare, Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko nawe ashyigikiye ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo byakemurwa mu buryo bwa Politiki, binyuze mu biganiro bihuriweho na buri wese urebwa n’ikibazo. Icyakora, Ramaphosa ntiyavuze niba Ingabo ze zikiri muri Congo hari gahunda yo kuzikurayo.
Ramaphosa yavuze ibi mu gihe kandi bivugwa ko Afurika y’Epfo, iri kohereza abandi basirikare muri Congo mu buryo bw’ibanga. Abadashyigikiye ubutegetsi bwe, bo bakomeje gusaba ko ingabo za bo zakurwa mu mirwano ibera muri Congo.
TANGA IGITECYEREZO