Kigali

Bafite abuzukuru barenga 100: Amateka y'abanya-Brazil bamaranye imyaka 84 bashyingiranywe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/02/2025 7:08
0


Urukundo ntirugira imyaka runaka rurangirira, kandi ruhoraho, icy’ingenzi ni uko abakundana bakomeza kuba abizerwa banakurikiza amasezerano bahanye.



Ibi byemezwa n’umuryango w'Abanyabrazil wa Manoel Angelim Dino hamwe n'umugore we Maria de Sousa Dino, aho urukondo rwabo rwabaye nk’ikimenyetso cy’uko koko abantu bashobora kubana igihe kirekire mu rukundo.

Nk'uko byatangajwe na Guinness World Record, Manoel kuri ubu afite imyaka 105 na Maria afite imyaka101, aba bombi banditse amateka yo kuba abantu ba mbere ku isi bamaranye igihe kirekire bashyingiranywe ndete bakaba bakiri kumwe.

Aba bombi bamaze imyaka 84 bashyingiranywe. Inkuru yabo ishimangira urukundo rukomeye ikaba n'ikimenyetso cy'imbaraga z'uko abantu bashobora kubana akaramata.

Bahuye bwa mbere mu mwaka wa 1936 mu gace ka Boa Viagem mu ntara ya Ceará, mu gihugu cya Brazil, ubwo Manoel yari ari gukurikirana imishinga y’ubuhinzi bw’abayeyi be yakorerwaga mu gace Maria akomokamo.

Manoel akibona Maria yaramukunze, ariko agira ubwoba bwo kubimubwira, nyuma baje kumenyana baba inshuti zisanzwe.

Bongeye guhura bwa kabiri ari bwo iki gihe noneho byaje kugera ku rundi rwego, Manoel yaje kwiyemeza kubwira Maria uko yiyumva, ndetse anamusaba ko bakundana, Manoel avuga ko atari agishoboye kwihangana. Maria yabyakiriye neza maze batangira urugendo rw'ubuzima rwubakiye ku rukundo no ku masezerano.

Maria na Manoel bavuga ko urukundo rwabo rwagiye ruhura n’imbogamizi nyinshi, harimo no kuba nyina wa Maria atari abashigikiye, ariko nk’uko akenshi birangira urukundo nyakuri rutsinze, Manoel yakoze ibishoboka byose abasha kubaka ikizere ku muryango wa Maria, cyane cyane nyina. Nyuma yaje kumusaba iwabo maze yemererwa kumugira umugore.

Basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rworoheje rw’i Boa Ventura, mu mwaka wa 1940, ni mbere y'umwaka umwe mbere y’uko hakorwaga mudasobwa ya mbere ikora mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse iki gihe Brazil yari itarabona igikombe cya mbere cya FIFA World Cup.

Ibyakurikiyeho byari ubuzima bw’urukundo rukomeye, kubahana, kwihanganirana, kwitanaho,no gusangira inzozi. Uyu muryango utunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi bw'ibiribwa by’imyumbati na tabacosi.

Babyaye abana 13, ndetse muri iyi myaka yose bamaranye, umuryango wabo wagiye waguka, bakaba kugeza ubu bafite abuzukuru 55, abuzukuruza 54, n'ubuvivi 12. Nyuma y'imyaka myinshi bamaranye, urukundo rwabo rwakomeje gukomera.

Uyu munsi, Manoel na Maria barashaje cyane, ariko ntibabuze gukomeza gukundana no kugumana. Manoel, n’ubwo ashaje cyane ariko yubaha umugore we, avuga ko nk’uko byahoze n’ubu akijya kwifatanya na Maria mu masaha y'ijoro, bakumva misa kuri radiyo mbere yo kuryama.

Iyo babajijwe ibanga ry’urugo rwabo rumaze imyaka 84, Maria avuga ko urukundo rutavangiye ari ibanga rikomeye cyane, avuga ko urukundo rutsinda byose kandi ko ijambo urukundo atari ijambo risanzwe, ahubwo ko rifite uburemere budasanzwe, anavuga ko urukundo ari cyo kintu cya mbere gikomeye kandi ko atekereza ko n’Imana ishyigikira urukundo rutavangiye.

N’ubwo umuryango wa Maria na Manoel ari wo kugeza ubu umaranye igihe kirekire ushyingiranwe, raporo iherutse gusohoka mu ntangiriro za Gashyantare igaragaza umuryango wa David Jacob Hiller (wavutse ku ya 20 Ukwakira 1789, agapfa kuya 7 Nyakanga 1899) na Sarah Davy Hiller (wavutse ku ya 17 Werurwe 1792, agapfa kuya 8 Mata 1898), bamaranye 88 iminsi 349, iyi raporo ivuga ko kugeza ubu nta muryango n’umwe urabasha gukuraho aka gahigo ko kumarana imyaka igera kuri 88 yose.

Kugeza ubu Maria na Manoel, ni bo ba mbere ku isi bamaranye igihe kirekire bashingiranwe ndetse bakaba bose bakiriho. Inkuru y'urukundo rwabo yemejwe ku mugaragaro na LongeviQuest.

Ku munsi wa Saint Valentin, urukundo rwa Manoel na Maria rwigisha abtuye isi imbaraga z'urukundo, urukundo ruhoraho, haba mu byishimo no mu byago, rukaba urugero rwiza rutazigera rwibagirana ku isi.

Manoel ku isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 103

Maria ku isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 101

Umuryango wa Manoel na Maria bamaranye imyaka 84 n'iminsi 77 bashingiranywe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND