Kigali

Umugore ukekwaho kuroga umuryango w’umugabo we yabonetse yapfuye muri Gereza

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/02/2025 15:27
0


Umugore w’imyaka 42, Deise Moura dos Anjos, ukekwaho kuroga umuryango w’umugabo we akoresheje Gato ya Noheli irimo ikinyabutabire cy’uburozi gishobara gutera kanseri y’ibihaha, uruhu, uruhago, impyiko, umwijima n’izindi, yabonetse yapfuye muri gereza, Polisi yemeza ko bishoboka cyane ko yiyahuye.



Moura dos Anjos wo muri Brazili yari amaze amezi abiri afunzwe by’agateganyo nyuma yo gukekwaho kwica abantu batatu no kugerageza kwica abandi batatu ku wa 24 Ukuboza 2024. 

Abahitanwe n’iyo gato ni bashiki ba nyirabukwe be babiri n’umukobwa wa umwe muri bo. Nyirabukwe we, Zeli dos Anjos, umwuzukuru w’imyaka 10, ndetse n’umugabo wumwe mu bapfuye bararokotse ariko barembye cyane.

Nyuma yo kugerageza kwica abantu batandatu bagize umuryango w'umugabo we akoresheje arsenic, 3 bakaza kurokoka yaje, gusangwa muri gereza yapfuye.

Isuzuma ryagaragaje ko iyo Gato yari yarateguwe hakoreshejwe ifu irimo arsenic nyinshi. Polisi yemeza ko Moura dos Anjos yari yaguze ubwo burozi inshuro 4 zitandukanye 'Suspect in Christmas cake poisoning found dead in jail cell'.

Ubushinjacyaha bwari bugikora iperereza ku rupfu rwa se w’umugabo wa Moura, wapfuye muri Nzeri 2024, nyuma yo gusanga na we yararozwe hakoreshejwe arsenic. 

Nubwo Moura dos Anjos yakomeje guhakana ibyo ashinjwa, umukuru wa polisi Cléber dos Santos Lima yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga byerekana ko yakoze ubushakashatsi, akagura, ndetse agakoresha ubwo burozi.

Iki kibazo kibaye mu gihe imibare yerekana ko abantu biyahura ku isi ikomeje kwiyongera. Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ribitangaza, buri mwaka abantu barenga miliyoni imwe bariyahura ku isi, bivuze ko umuntu umwe yiyahura buri masegonda 40.

Mu Buyapani, mu 2024, impfu zitewe no kwiyahura ziyongereyeho 3%, naho mu Burusiya abantu 25 kuri 100,000 biyahura buri mwaka.

Mu gihe iperereza rigikomeje ku rupfu rwa Moura dos Anjos, icyizere ni uko ibihugu bikomeza gushyira imbaraga mu gukumira indwara zo mu mutwe no gufasha abantu bafite ibibazo bikomeye bishora kubaviramo gukora ibikorwa bibi igoye kwiyumvisha.

Gato byagaragaye ko bari bashyizemo arsenic nyinshi iyi iyo itakwishe ishobora ku gutera kanseri zirenga 5.

Yashatse guhitana umuryango w'umugabo we kuri naheri y'umwaka ushize.

Nyuma yuko agerageje wica abagize umuryango w'umugabo we nawe yasanzwe muri gereza yapfuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND