Nyuma yo kurahirira kuyobora Amerika, Donald Trump yatangiye inzira zo guhagarika intambara muri Ukraine nk'uko yari yarabyiyemeje asaba mugenzi we w'u Burusiya ibiganiro bigamije guhagarika intambara.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, Perezida Donald Trump yatangaje ko yagiranye ikiganiro na mugenzi we w'u Burusiya, Vladimir Putin, bagaruka ku ngingo zitandukanye by'umwihariko ku gushyira iherezo ku ntambara iri kubera muri Ukraine.
Kuva yasubira ku butegetsi, nibwo bwa mbere Donald Trump avuganye na Vladimir Putin dore ko ubwo yiyamamazaga yavugaga ko akimara kujya ku butegetsi intambara hagatu ya Ukraine izahita ihagarara.
Perezida Donald Trump uvuga ko ari gusubiza ibintu ku murongo, yatangaje ko yasanze ahuje ibitekerezo na Vladimir Putin hanyuma bemeranya gutangira ibiganiro bigamije guhagarika intambara.
Ati "Icya mbere, twese twemeranyije guhagarika impfu z'amamiliyoni y'abantu bari kugwa mu ntambara ya Ukraine. Twemeranyije gufatanya."
Mu bindi baganiriyeho, harimo iterambere ry'ubwenge bw'ubukorano (AI), umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwo hagati (Israel na Palestine) ndetse n'izindi ngingo zitandukanye.
Iyi ntambara yo muri Ukraine yari imaze imyaka itatu iri guhitana ubuzima bw'inzirakarengane dore ko ku ngoma ya Joe Biden bari bashyize imbere kongera gutera inkunga Ukraine mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo bakomeze urugamba.
Donald Trump yemeje ko yavuganye na Vladimir Putin ku guhagarika intambara muri Ukraine
Vladimir Putin yemereye Donald Trump ibiganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine
TANGA IGITECYEREZO