Kuri uyu wa Gatatu, Arusha muri Tanzania hatangiye kuburanishwa urubanza Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda ibyaha birimo kuvogera ubusugire bwayo mu gihe abahagarariye u Rwanda bagaragaje ko iri kuyobya uburari bwo gukemura ibibazo ifite.
Ku cyicaro cy’urukiko nyafurika rurengera uburenganzira bwa muntu ruherereye Arusha muri Tanzania, hatangiye kuburanishwa urubanza Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yarezemo u Rwanda.
Congo yareze u Rwanda ibyaha birimo kuvogera ubusugire bw’iki gihugu no guhungabanya uburenganzira bw’abayituye byumwihariko mu Burasirazuba bwayo.
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Dr.Ugirashebuja Emmanuel, bavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite ndetse ko n’uru rukiko nta bushobozi rufite bwo kuburanisha uru rubanza.
Ni ubwa mbere uru rukiko rwakiriye ikirego aho igihugu kirega ikindi dore ko basanzwe bakira ibirego birega abantu ku giti cyabo barezwe n’abandi bantu ku giti cyabo cyangwa se abantu bakaba barega Igihugu ariko kikaburana habayeho icyitwa Optional Declaration aho Igihugu cyemera kuburana cyangwa gukorwaho iperereza.
Ubusanzwe, Urukiko Mpuzamahanga rw'Ubutabera (International Court of Justice - ICJ) nirwo rufite ubushobozi bwo kuburanisha ibihugu cyangwa se urukiko rwa International Tribunal for Arbitration mu gihe rwahawe uburenganzira n’ababurana bakaruha ubwo bubasha.
Intumwa z’u Rwanda zo zatangaje ko ibi Congo Kinshasa iri gukora ari mu buryo bwo kuyobya uburari kugira ngo batinze cyangwa se baburizemo imyanzuro yafatiwe mu nama na EAC&SADC yo kuba DRC yaganira na M23 no gukwepa inzira za politiki mu gukemura ibibazo bafite.
Congo ishinja u Rwanda kuba rufasha umutwe wa M23 ubu ufite mu biganza byawe umujyi wa Goma ufatwa nk'umurwa mukuru w'Intara ya Kivu ya Ruguru.
U Rwanda ruhakana ibi birego aho bishimangirwa na M23 ubwabo ivuga ko nta bufasha na bumwe ihabwa narwo ahubwo ko bo ari Abanyekongo bari kurwanira uburenganzira bwabo.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja Leta ya Congo kuba ikorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ndetse aho ingabo zayo ziherutse kurasa nkana mu Karere ka Rubavu, abanyarwanda 16 bakagasiga ubuzima abandi bagakomereka.
Si ibyo gusa tariki 08 Gashyantare 2025, umuturage Rwabukwisi Zacharie w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi yahitanywe n’ isasu ryarashwe n’ ingabo za FARDC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abandi bavuga ko isasu ryahitanye Rwabukwisi ryari rirashwe ku birindiro by’ ingabo z’ u Rwanda biri aho hafi.
TANGA IGITECYEREZO