Nyuma yo kwakira Irushanwa rya ATP Challenger Tour 50 ryakinwe mu mwaka ushize, u Rwanda rugiye kwakira ATP Challenger Tour 75 & 100 igiye gukinirwa ku ubutaka bw’Afurika bwa mbere.
Iri rusahnwa riteganyijwe kuva 24 Gashyantare, kugeza tariki ya 09 Werurwe 2025, rikaba rizakinirwa ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club, biherereye Kicukiro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Ishyirahamwe
rya Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi, akomoza kuri iri rushanwa, yagize ati:
“Twishimiye kongera kwakira iri rushanwa, rimwe mu yakomeye ku rwego rw’Isi.
Tuzakomeza gukora ibishoboka byose, mu rugendo rwo kuba Igicumbi cya Tennis ku
Isi”.
Yakomeje agira ati: “Kwakira amarushanwa yo kuri uru rwego, bizakomeza gufasha Igihugu mu ntego yo kuba igicumbo cya Siporo ku Isi. Uretse kwakira, amarushanwa nk’aya asigira ubunararibonye abakinnyi bacu.
By’umwihariko, kuko baba bakinana
n’abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Tuzakomeza guharanira ko abategura
amarushanwa ku Isi, bahitamo u Rwanda nk’ahantu ho kuyakinira”.
Ni
ku nshuro ya mbere irushanwa ryo kuri uru rwego rigiye gukinwa muri Afurika no
mu Rwanda, gusa umwaka ushize wa 2024 u Rwanda rukaba rwarakiriye ATP
Challenger Tour 50
Umuyobozi
ushinzwe gutegura iri rushanwa, Arzel Mevellec, muri iki kiganiro yagize ati:
“Umwaka ushize, twahaye u Rwanda kwakira Irushanwa rya ATP Challenger 50 kugira
ngo turebe ko biteguye kwakira n’andi akomeye kuyirusha. Twabonye biteguye.
Niyo mpamvu twahisemo kuhazana ATP Challenger 75 n’i 100, kandi twizeye ko
izagenda neza.”
Iki
kiganiro kandi kitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo,
Rwego Ngarambe, wijeje abazitabira iyi mikino ko buri kimwe kizakorwa kugira
ngo igende nk’uko yateguwe.
Arzel Mevellec umuyobozi ushinzwe gutegura iri rushanwa yavuze ko impamvu u Rwanda rukomeje guhabwa amarushanwa menshi muri Tennis, ari uko rwagaragaje urwego rwo hejuru mukwakira amarushanwa
Kuri
iyi nshuro, bamwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso i Kigali, barimo
Umuholandi, Jesper de Jong uri ku mwanya w’i 109 ku rwego rw’Isi, ndetse niwe
mukinnyi uzaba urusha abandi ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa
Tennis ku Isi, ITF.
Marco Trungelliti, azaba ari umukinnyi wa kabiri mu bahagaze neza ku Isi bazitabira aya marushanwa. Uretse aba bakinnyi, abandi bahanzwe amaso bazaba barimo; Umufaransa Calvin Hemery, Umunya-Esipanye, Carlos Taberner n’Umunya-Venezuela, Gonzalo Oliveira.
Hari kandi Umufaransa, Benoît Paire wegukanye amarushanwa atatu y’abakinnyi bakina ku giti cyabo, hagati ya 2015 na 2019. Aya marushanwa arimo; Swedish Open yegukanye mu 2015, Marrakesh Open na Lyon Open yegukanye mu 2019.
Mikael
Ymer n’undi mukinnyi wo guhangwa amaso. Uyu mukinnyi ukomoka muri Suwede,
yabaye umukinnyi wa 50 ku Isi, umwanya yagezeho tariki ya 17 Werurwe 2023.
Umukinnyi
uzegukana ATP Challenger Tour 75, azegukana amanota 75 ku rutonde rw’abakinnyi
bakomeye ku Isi n’Ibihumbi 100$, mu gihe uzatwara ATP Challenger Tour,
azegukana amanota 100 n’Ibihumbi 160$.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo, Rwego Ngarambe
Abanyamakuru batandukanye ba siporo bari bitabiriye iki kiganiro
TANGA IGITECYEREZO