Mu rwego rwo kugabanya abantu banywa itabi no kubungabunga ubuzima rusange, ibihugu byinshi byahisemo kuzamura imisoro ku itabi. Iyi nkuru iragaruka ku bihugu 10 byageze ku kigero cyo hejuru mu misoro ku itabi.
Itabi
ni kimwe mu binyobwa abantu benshi banywa batitaye ku ngaruka zaryo cyangwa se
uburyo rihenzemo. Kubwo kuba ryangiza ubuzima kandi akaba ari nta buryo
bworoshye bwo kurikura ku bantu, ibihugu byinshi byafashe gahunda yo
kurisoresha amafaranga menshi cyane.
Ibihugu
10 bya mbere ku Isi bisoresha itabi umusoro uri hejuru
1.
Bosnia na Herzegovina (mu mwaka wa 2014) Iki gihugu gifite imisoro ihwanye na
85% by’igiciro cy’itabi, kikaba cyarakurikije amabwiriza ya EU yo guca intege
kunywa itabi. Politiki yo kuzamura imisoro yatumye abaturage, cyane cyane
urubyiruko, bagabanya kunywa itabi.
2. U Bufaransa (mu mwaka wa 2017) mu Bufaransa, imisoro irenga 80% by’igiciro
cy’itabi, aho leta yashyizeho gahunda yo kuzamura imisoro buri mwaka mu rwego
rwo kugabanya kunywa itabi. Ibi byatumye itabi rihenda cyane, bituma benshi barireka.
3.
Israel (mu mwaka wa 2018) Israel yashyizeho imisoro ihwanye na 80% by’igiciro
cy’itabi, binyuze muri gahunda yo kuzamura imisoro buri mwaka. Iyi politiki
yagize ingaruka nziza, kuko abanywa itabi, cyane cyane urubyiruko, bagiye
bagabanuka.
4.
Ireland (mu mwaka wa 2018) Ireland yateje imbere gahunda yo kugera ku ntego ya
‘Ireland itarangwamo itabi’ binyuze mu misoro ya 80% by’igiciro cy’itabi. Ibi
byatumye kunywa itabi bigenda bigabanyuka kubera igiciro kiri hejuru.
5. U Bwongereza (mu mwaka wa 2019) Mu Bwongereza, imisoro ingana na 77% by’igiciro cy’itabi yatumye kurihaha bihenda kurushaho nubwo hari abacyemera gukena ariko bakarinywa.
Leta y’u Bwongereza yazamuye imisoro buri mwaka, bigira
uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abanywa itabi.
6.
Noruveje (mu mwaka wa 2019) Noruveje yashyizeho imisoro ya 74% by’igiciro
cy’itabi, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abanywa itabi. Igiciro kiri hejuru
cyatumye abantu benshi bahitamo kureka itabi, by’umwihariko mu rubyiruko.
7.
Canada (mu mwaka wa 2020) Imisoro yo muri Canada irarenga 70% bitewe n’intara
zitandukanye, aho leta yashyize imbaraga mu kuzamura imisoro kugira ngo
ibungabunge ubuzima rusange. Ibi byatumye kunywa itabi bigenda bigabanyuka ku
rugero rushimishije.
8.
Australia (mu mwaka wa 2020) Australia yashyizeho imisoro ingana na 69%
by’igiciro cy’itabi, kandi leta izamura imisoro buri mwaka. Ubu itabi ni kimwe
mu bihenze cyane ku isi, bituma abantu benshi bareka itabi.
9.
Singapore (mu mwaka wa 2021) Singapore ifite imisoro ingana na 67% by’igiciro
cy’itabi, kandi leta yahagaritse kwamamaza itabi no kugenzura aho ricururizwa.
Iyi politiki ifatanyije n’imisoro myinshi yagize uruhare mu kugabanya abanywa
itabi.
10. New Zealand (2022) New Zealand yashyizeho imisoro ya 60% by’igiciro cy’itabi, ifite intego yo guhagarika burundu itabi muri 2025. Igiciro kiri hejuru cyatumye abantu benshi bareka kunywa itabi, biganisha ku gihugu kitazongera kubamo itabi.
Hirya
no hino ku Isi, ibihugu byatangiye kuzamura imisoro ku itabi mu bihe
bitandukanye, ariko byose bifite intego imwe: kugabanya abanywa itabi no
kurengera ubuzima bw’abaturage.
Imisoro
yo ku rwego rwo hejuru yagaragaje ko ari kimwe mu bisubizo byiza byo guca
intege abarinywa, bityo bigatuma isi igenda iba ahantu hizewe ku buzima bwa
bose.
Kunywa
itabi bigira ingaruka zikomeye ku buzima, zirimo indwara z’umutima, kanseri
y’ibihaha, n’ibibazo by’ubuhumekero. Byongera kandi ibyago byo kwandura indwara
zidakira no kuba ikiraro cyiza kiganisha ku rupfu.
Ibihugu byinshi bikomeje kongera umusoro mu rwego rwo guca intege abanywa itabi
TANGA IGITECYEREZO