Kigali

Trump na Putin bemeranyije gutangiza ibiganiro bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/02/2025 11:03
0


Perezida Donald Trump na Vladimir Putin bemeranyije gutangiza ibiganiro byo kurangiza intambara ya Ukraine, nyuma y'ifungurwa ry'Umunyamerika Marc Fogel.



Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko we na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bemeranyije gutangiza ibiganiro bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine.

Nk’uko byatangajwe na CNN, Trump yagiranye ikiganiro na Putin kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025, avuga ko ibiganiro bigomba gutangira "ako kanya". Ibi ni bwo bwa mbere Trump na Putin baganiriye ku mugaragaro kuva Trump yongera kugera ku butegetsi mu kwezi gushize

Iyi ntambwe ifatwa nk’igenzi mu mubano wa Amerika n’u Burusiya, cyane ko ije nyuma y’aho u Burusiya burekuye umwarimu w’Umunyamerika, Marc Fogel, wari ufungiwe icyo gihugu kuva mu 2021. Nk’uko byatangajwe na PBS NewsHour, Fogel yafunguwe nyuma y’ibiganiro byayobowe n’intumwa idasanzwe ya Trump, Steve Witkoff 

Fogel, w’imyaka 63, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 14 azira gutunga ibiyobyabwenge, we akavuga ko yari abifitiye impamvu z’ubuvuzi. CBS News yatangaje ko nyuma yo gufungurwa, yageze muri Amerika maze ashimira cyane Perezida Trump na Perezida Putin ku bw’uruhare rwabo mu kumurekura 

Mu kiganiro cye, Trump yatangaje ko we na Putin bemeranyije gukorana bya hafi, harimo no gusurana mu bihugu byombi, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye muri Ukraine. Nk’uko byatangajwe na Axios, Trump yavuze ko intambara igomba kurangizwa binyuze mu biganiro n’u Burusiya .

Gusa, nubwo ibi biganiro byemejwe, haracyari urujijo ku ruhare rwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy. Nk’uko AP News yabitangaje, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko kuba Ukraine yinjira muri NATO bidashoboka muri iki gihe, ibintu bigaragaza impinduka mu cyerekezo cya politiki ya Amerika kuri iki kibazo.

Abasesenguzi baravuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi ndetse no mu gushaka amahoro arambye mu karere. Isi yose irakurikiranira hafi uko aya masezerano azagenda, hibazwa niba azashobora kurangiza intambara imaze igihe kirekire muri Ukraine.

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND