Kigali

Bugesera: Yafatiwe mu cyuho atekeye Kanyanga mu rugo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/02/2025 9:08
0


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Bugesera yafatiye mu cyuho umusore w’imyaka 21 y’amavuko, wari utetse ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Kanyanga.



Yafashwe ku mugoroba wo  ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare, ubwo yari amaze kwarura litiro zigera kuri 30 zayo, yitegura guteka indi muri melase yifashishaga ingana na litiro 80.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Gahwaji I, akagari ka Kibenga mu murenge wa Mayange, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ahagana ku isaha ya saa Kumi ko uriya musore atekeye Kanyanga mu nzu. Bakimara kubona ayo makuru ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abapolisi bahise bajyayo, basanga koko uwo musore amaze kwarura litiro 30 zari mu majerekani abiri, yitegura no guteka iyindi, niko guhita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yongeye kuburira abishora mu gukora no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagakura amaboko mu mifuka bagakora ibibateza imbere.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge uretse kuba byangiza ubuzima, ni n’intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage nk’ubujura, gukubita cyangwa gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’ibindi. Turaburira abakibyishoramo ko babireka, bagakora imirimo yemewe ishobora kubateza imbere kuko bidashobora kubahira na busa.”

Yashimiye abatanze amakuru yatumye iriya Kanyanga ifatwa itarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha.

Uwafashwe n’ibikoresho yafatanywe yifashishaga yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mayange, Kanyanga yafatanywe imenerwa mu ruhame nyuma yo kwibutsa abaturage ingaruka zayo ku buzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND