Andy Tennant uyobora Hitch yagarutse ku makimbirane yagiranye na Will Smith ku cyerekezo cya filime, ariko Hitch ikomeza kuba filime idasanzwe.
Filime Hitch, yasohotse mu mwaka wa 2005, ni imwe mu mafilime y’urukundo yakunzwe cyane, aho Will Smith yakinanye na Eva Mendes. Iyi filime yakozwe na Andy Tennant, ikaba yarinjije asaga miliyoni 370$ ku isi hose.
Nyuma y’imyaka 20, Tennant yagarutse ku bihe bitoroshye yanyuzemo ubwo yayoboraga iyi filime, by’umwihariko ku makimbirane yagiranye na Will Smith.
Nk’uko byatangajwe na Business Insider ndetse na AV Club, Tennant yavuze ko habayeho kutumvikana ku cyerekezo cya filime, aho Will Smith yashakaga gukora ibintu bitandukanye n’ibyo umuyobozi wa filime yari yateganyije.
Biravugwa ko habaye impaka zikomeye ndetse Will Smith yari afite ubushake bwo gusubira inyuma iminsi itatu mbere y’itangira ry’ifata amashusho, agasaba impinduka kuri filime.
Nyamara, Tennant avuga ko Jada Pinkett Smith, umugore wa Will Smith, yagize uruhare rukomeye mu kumvikanisha impande zombi, bituma filime ikomeza gutunganywa nk’uko byari biteganyijwe.
Nubwo ibi byose byabayeho, Hitch yaje kuba imwe mu mafilime y’urukundo yakunzwe cyane, ndetse igitekerezo cyo gukomeza inkuru yayo cyagarutse nyuma y’imyaka 20.
Tennant yavuze ko yari afite igitekerezo cyo gukora filime ya kabiri ya Hitch, ariko aza kumenya ko Will Smith yatangiye gutegura igice cya kabiri cy’iyo filime adafatanyije na we.
Ibi byateye urujijo ku cyerekezo cy’iyo filime nshya, cyane ko Tennant yari umwe mu bantu b’ingenzi bagize uruhare mu ntsinzi y’iyo filime ya mbere.
Nubwo habayeho ayo makimbirane, Hitch yakomeje kuba imwe mu mafilime y’urukundo akundwa cyane, ndetse ibiganiro ku gukomeza inkuru yayo biracyakomeje.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO