Umugore wa Robert Lewandowski ari mu bagaragaje amarangamutima akomeye kuri Instagram nyuma y’uko umuryango wa Wojciech Szczęsny utangaje ko wamaze kubona imbwa yabo yari yarabuze.
Umuryango wa
Wojciech Szczęsny, umunyezamu w’ikipe ya FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya
Pologne, wasubiranye ibyishimo nyuma yo kubona imbwa yabo y'ikinege yitwa Nala yari
yaburiwe irengero.
Nala yaburiwe irengero ku mugoroba wo ku wa Mbere, saa moya (7:00 PM), ubwo yari itemberanye na Szczęsny ku mucanga wa Castelldefels.
Akimara kubona ko imbwa ye
itakigaragara, Szczęsny yahise atabaza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga,
asaba ubufasha mu kuyishakisha ndetse atanga nimero za telefoni ku muntu wese
washoboraga kuyibona.
Umuryango wa
Wojciech Szczęsny hamwe n’abakorerabushake bashyize imbaraga mu gushakisha iyi
mbwa, none Nala yabonetse mu mutekano usesuye isubira mu rugo.
Szczęsny
yamenyesheje iyi nkuru nziza kuri konti ya Instagram ya
noticiasdecastelldefels, ashyiraho ifoto ya Nala yicaye ku mucanga,
ayiherekeresha amagambo y'ibyishimo agira ati: "Ndi mu rugo. Murakoze
mwese."
Iyi nkuru yateye
akanyamuneza inshuti n'abafana be, barimo n'umugore wa Robert Lewandowski,
wagaragaje ko yishimiye iyi nkuru akanda like kuri iyo post.
Wojciech Szczęsny, ukomeje kuba inkingi ya mwamba mu izamu rya FC Barcelona amaze kubanza mu kibuga imikino 9 muri uyu mwaka w'imikino, yinjizwa ibitego 9 ndetse anahabwa ikarita itukura imwe.
N'ubwo akazi ke k'ubunyezamu kamusaba kwitanga
cyane, ibyishimo byo kongera gusubirana na Nala ni intsinzi yihariye ku
muryango we.
Uyu mukinnyi
yahise ashimira buri wese wagize uruhare mu gushakisha Nala, agaragaza ko
umuryango we wasubiranye amahoro n'ibyishimo.
Umuzamu wa FC Barcelona Wojciech Szczesny umuryango we uri mu byishimo nyuma yo kongera kubona imbwa ye
TANGA IGITECYEREZO