Kigali

Umuzamu wa Barcelona arahangayitse cyane kubera ibura ry’imbwa y’umugore we

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/02/2025 14:28
0


Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Pologne, Wojciech Szczęsny ukina muri FC Barcelona, yabuze amahwemo nyuma y’uko imbwa y’umugore we ibuze.



Ejo hashize, umugore wa Szczęsny yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko imbwa yabo yitwa Nala yabuze ubwo yari yagiye ku mucanga muri Barcelona. Uyu mugore yasabye ubufasha abantu bose bari hafi aho, avuga ko Nala ari imbwa y’intozo ariko igatinya abantu.

Yagize ati: "Ndabasabye mufashe, iyi ni imbwa yanjye. Irakomeretse cyane, ntabwo yegera abantu, nta muntu yizera, kandi irashushubika kubera ubwoba ishobora kuba yarabuze kubera gutinya abantu."

Nubwo ibi byababaje umuryango wa Szczęsny, inshuti ze n’inzego z’ibanze ziri gutanga ubufasha bwihuse mu gushakisha Nala. Abantu bose bari mu gace ka Barcelona bakomeje gufasha mu bikorwa byo gushaka imbwa.

Mu gihe cyose ibi byabaga, byatangajwe ko FC Barcelona iri gutekereza kongera amasezerano y’umukinyi wabo, Wojciech Szczęsny, kubera imikinire ye myiza, ariko uyu mukinnyi ahangayikishijwe n’ikibazo gikomeye cyo kubura imbwa mu rugo.

Szczęsny ashobora gusubira mu myitozo ya FC Barcelona nyuma y’uko Nala ibonetse maze umutuzo ukagaruka mu rugo.

 

Umuzamu wa FC Barcelona ntacyo akiri gukora kubera ko umugore we yabuze imbwa Nala






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND