Ikigo cy'Imari cya Mobile Money Rwanda Ltd cyabaye icya mbere cyagaragaje ko cyateye inkunga uruhererekane rw’ibitaramo bizaherekeza isiganwa ry’amagare rizwi nka ‘Tour du Rwanda’ rigiye kuba ku nshuro ya 17 kuva ku wa 25 Gashyantare 2025, kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.
MTN Mobile Money isanzwe ifitanye amasezerano y’imyaka ibiri y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yashyizweho umukono ku wa 25 Mutarama 2024.
Binyuze muri aya masezerano, MTN yamamaza ibikorwa byayo. Ndetse muri Tour du Rwanda ya 2024, yahembaga umukinnyi w’Umunyafurika ukiri muto witwaye neza kuri buri gace.
Muri ibi bitaramo by’abahanzi bizaherekeza Tour du Rwanda, MTN MoMo izegereza serivisi zayo abakiriya, ndetse barusheho kuzisobanura no kuzigaragaza.
Iri siganwa riherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi bibera aho abakinnyi basoreza. Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo bazatangazwa kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025.
Ni mu gihe ibitaramo byabo bizajya bibera aho isiganwa ryasorejwe. Bazataramira mu Mujyi wa Musanze tariki 25 Gashyantare 2025, bakomereze mu Mujyi wa Rubavu ku wa 26 Gashyantare 2025, n’aho ku wa 28 Gashyantare 2025 bazakomereza isiganwa i Huye, basoreze mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Werurwe 2025.
Ibi bitaramo by'abahanzi biherekeza Tour du Rwanda bitegurwa na KIKAC Music ifatanyije n'ubuyobozi bwa FERWACY. Nko mu 2024, ibitaramo byabereye mu duce twa Huye, Musanze, na Rubavu.
Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC Music aherutse kubwira InyaRwanda ko kuri iyi nshuro Tour du Rwanda izaherekezwa n'ibitaramo bine 'kandi twatangiye gusaba abakunzi b'igare kudufasha guhitamo imijyi bumva ko ibi bitaramo bizaberamo'.
Uhujimfura ati "Twishimira uburyo abantu bakurikirana iri siganwa, kandi bakanareba abahanzi babasusurutsa nyuma y'ibyishimo by'igare."
Arakomeza
ati "Mu gihe hamaze gutangazwa inzira z'aho amagare azanyura, ubu
twatangiye kureba no guhitamo abahanzi tuzakorana kuri iyi nshuro."
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 29 Ugushyingo 2024, Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yavuze ko Tour du Rwanda ya 2025, ifite umwihariko kuko izaba mu gihe kimwe na Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Ati “Nizere ko mwese mwishimiye ko isiganwa rigiye kongera kuba. Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kuba mu mwaka umwe na Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika.
“Ni isiganwa rizerekana uko imyiteguro ihagaze ku isiganwa rizaba rikomeye cyane rizahuza amakipe akomeye ku Isi, ahanganira mu mihanda izatanga akazi.”
Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 17. Tour du Rwanda 2025 igizwe n’ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n’ibilometero 158.
Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) azitabira arimo, Team Amani (Rwanda), Bike Aid (U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).
Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2025
1.Agace ka mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare Kigali- Kigali (Stade Amahoro), (Gusiganwa n’ibihe ku ntera y’ibilometero 4).
2.Agace ka kabiri: Ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare, Rukomo (Gicumb)- Kayonza (ibilometero 158).
3.Agace ka gatatu: Ku wa Kabiri 25 Gashyantare Kigali- Musanze (ibilometero 113)
4.Agace ka kane: Ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare Musanze – Rubavu ( ibilometero 121)
5.Agace ka gatanu: Ku wa Kane tariki 27 Gashyantare Rubavu- Karongi (ibilometero 97).
6.Agace ka gatandatu: Ku wa Gatanu 28 Gashyantare Rusizi- Huye (ibilometero 143)
7.Agace ka karindwi: Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe Nyanza- Kigali (ibilometero 114)
8.Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Weurwe 25: Kigali- Kigali (ibilometero 73).
MTN Mobile Money yinjiye mu baterankunga b'ibitaramo biherekeza isiganwa rya Tour du Rwanda
Umwongereza Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech, ni we wegukanye Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gutwara Agace kayo ka Munani kakinwe ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024
Niyo
Bosco uzwi nk'umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo ari mu baririmbye mu
bitaramo bya Tour du Rwanda 2024
Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label yaririmbye mu gitaramo cya nyuma cya Tour du Rwanda 2024
Senderi Hit wamenyekanye mu ndirimbo zitsa ku burere-mboneragihugu, ari mu bahanzi bazengurutse Igihugu
Umuraperi Bushali yataramiye abaturage mu Mijyi itandukanye y'u Rwanda, aho Tour du Rwanda yageze
Kenny Sol wo muri 1:55 AM yataramiye ibihumbi by'abantu mu bice bitandukanye, yisunze indirimbo ze zinyuranye
Ibihumbi
by'abafana babaga bakurikiye isiganwa rya Tour du Rwanda, banarebaga ibitaramo
by'abahanzi
Ku mihanda hirya no hino aho isiganwa ry’amagare ribera, haba hari abantu bafite ibirango bya MTN Mobile Money
TANGA IGITECYEREZO