Kigali

Alien Skin yazanye impinduramatwara atangaza ko abanyamakuru bazinjira mu gitaramo cye bishyuye

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:11/02/2025 18:26
0


Umuhanzi wo muri Uganda Alien Skin yakuyeho ibyari bimenyerewe ko abanyamakuru binjira mu gitaramo ku buntu, avuga ko buri wese azinjira yishyuye.



Nyuma y'uko umuhanzi Alien Skin asubikiwe igitaramo na Africana aho yari gukorera igitaramo, nyuma yaje kwishakira akaba yavuze ko buri munyamakuru azishyura amafaranga kugira ngo abone uko yinjira mu gitaramo cye kizaba ku itariki ya 21 Gashyantare 2025 muri Lugogo Cricket Oval.

Ubusanzwe, abanyamakuru bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu bikorwa bya muzika no mu bitaramo ku buntu, bitewe n'uburemere bw’akazi kabo mu kwamamaza no gutangaza amakuru y’ibyabaye. Ariko Alien Skin avuga ko kuri iki gitaramo cye, abanyamakuru nta burenganzira bazabona bwo kwinjira ku buntu.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma yo kwemeza ahazabera igitaramo, Alien yavuze ko abanyamakuru bagomba guha agaciro ibihuha bakabyishyura, kuko ari bo baba batangaza aya makuru. Ati: “Abanyamakuru bagomba kuzishyura kugira ngo binjire mu gitaramo cyanjye, ntabwo bashobora kwangiza izina ryanjye ku buntu. Kuki mutagura ibihuha?”

Avuga ko hari abanyamakuru barenga 200 bazajya mu gitaramo cye, kandi buri munyamakuru azishyura hagati ya 20,000 cyangwa 50,000 by’amafaranga ya Uganda kugira ngo yinjire. Avuga ko abanyamakuru bashobora kugura ahicarwa na benshi ku meza bazishyura ku giciro cya miliyoni 3 z'amashilingi kugira ngo babone uko batanga amakuru. 

Iki gitaramo cyari kuzabera muri Hotel Africana, ariko cyahinduriwe ahantu kubera iyi hotel yagisubitse kubera imbamvu zavugwaga ko ari kurinda umutekano, bituma hakenerwa gushakisha ahandi ho kubera igitaramo.

Alien Skin yavuze ko igitaramo cye kizaba ari uburyo bwo kwerekana ko abanyamakuru batagomba gukoresha izina rye ku buntu. Yongeyeho ko amafaranga abanyamakuru bazishyura azakoreshwa mu kubaka ibikorwa bya muzika no kuzamura urwego rw’ubuhanzi muri Uganda.

Alien Skin yasubukuye igitaramo ariko kizajyamo umunyamakuru gisibe undi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND