Kigali

Koreya y’Epfo: Umwalimu yishe umunyeshuri bihagurutsa Perezida

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/02/2025 18:33
0


Igikorwa cyateye ubwoba igihugu cyose, umwarimu w’umugore uri mu myaka 40 y’amavuko yishe umunyeshuri w’imyaka umunani amuteye icyuma mu kigo cy’amashuri abanza giherereye i Daejeon. Ibi byabaye ku wa Mbere Saa Moya z’umugoroba, umwana aza gutangazwa ko yapfuye ageze kwa muganga.



Polisi yatangaje ko uyu mwarimu yemeye ubwe ko ari we wishe uyu mwana. Na we ubwe basanze afite ibikomere bikekwa ko ari we wabyiteye.

Mu myaka mike ishize, ubwicanyi bukoreshejwe ibyuma bwariyongereye muri Koreya y’Epfo. Kuva mu 2023, ibyaha nk’ibi byazamutseho 15%, aho abantu barenga 210 bishwe mu buryo nk’ubu mu myaka itatu ishize. Mu mwaka wa 2024 wonyine, abantu 73 bamaze kwicwa batemwe, bingana n’izamuka rya 22% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Nubwo Koreya y’Epfo ifite amategeko akaze agenga imbunda, ubwicanyi bukoreshejwe ibyuma bukomeje kuba ikibazo gikomeye.

Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko uyu mwarimu yari amaze iminsi agaragaza imyitwarire idasanzwe. Ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, yari yasabye ikiruhuko cy’amezi atandatu kubera uburwayi bw’agahinda gakabije (depression). Ariko hashize iminsi 20, yagarutse mu kazi nyuma y’uko abaganga bemeje ko ashobora gukomeza kwigisha.

Ubuyobozi bw’ishuri bwari bwarabonye ibimenyetso by’imyitwarire ye idasanzwe, aho mu cyumweru gishize yari yashatse gukubita mugenzi we amufata mu ijosi.

Ku wa Mbere mu gitondo, abakozi babiri bo mu rwego rw’uburezi basuye ishuri kugira ngo bakurikirane imyitwarire ye. Bemeje ko agomba kujyanwa mu kiruhuko, ariko uwo mwanzuro ntiwahise ushyirwa mu bikorwa.

Nk’uko byatangajwe na polisi, uwo mwarimu yaguriye icyuma mu iduka kuri uwo munsi yakoreyemo icyaha, aragishyira mu ishuri. Avuga ko yari afite umugambi wo kwiyahura, ariko anica umwana umwe.

Ati"Nari niteguye kwiyambura ubuzima, ariko nanone nifuje kwica umwana umwe. Sinahisemo uwo ari we, nahisemo ugiye gutaha nyuma". 

Uyu mwana yatangajwe ko yaburiwe irengero ku mugoroba wa mbere, nyuma y’uko umushoferi wa bisi yasanze atari ku ishuri nk'uko bitangazwa na BBC.

Perezida w’inzibacyuho wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yatangaje ko hagiye gufatwa ingamba nshya mu rwego rw’uburezi hagamijwe gukumira ibyaha nk’ibi.

Ati"Ni ibintu bibabaje cyane kuba ibyaha nk’ibi bikomeje kuba ahantu abana bagomba kumva batekanye. Nifatanyije mu kababaro n’umuryango wabuze umwana wabo mu buryo buteye ubwoba" 

Ubuyobozi bw’ishuri, inzego z’umutekano n’ibigo by’uburezi bikomeje iperereza kugira ngo hashyirweho uburyo bushya bwo gukumira ibyaha nk’ibi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND