Nyuma y’uko bari baratanze agahenge k'ibikorwa by'ubutabazi bagasukura umujyi wa Goma, Umuvugizi wa M23/AFC yatangaje ko i Bukavu nihakomeza kubera urugomo ruri gukorwa n'ingabo za Leta, bari bukomeze urugendo rwo kubohora i Bukavu.
Hashize
iminsi micye abarwanyi ba M23/AFC batangaje ko babaye bahagaritse imirwano
kugira ngo basukure banasubize mu buzima busanzwe abaturage bo mu mujyi wa Goma
baherukaga guhunga imirwano yabereye muri uyu mujyi.
Nyuma
y’aho, M23/AFC yakunze kumvikana ishinja ingabo za FARDC kubarasaho mu gihe
bo bari barashyize hasi intwaro nk’aho ku wa 06 Gashyantare 2025, indege y’intambara
yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ya FARDC yabarasheho ibisasu bikanahitana abaturage.
Mu
itangazo umuvugizi wa M23/AFC yashyize hanze kuri uyu wa 11 Gashyantare, yavuze
ko bumvise umuborogo w’abaturage batuye i Bukavu barizwa n’ibyo FARDC n’abo
bafatanyije barimo babakorera harimo kubiba, kubahohotera ….
Lawrence
Kanyuka yasabye MONUSCO guhagarika gushinja M23/AFC ibinyoma hanyuma asaba no
kutumva icengezamatwara ry’ibyo ubutegetsi bwa Kinshasa buri kuvuga.
Mu
gihe ibyo bikorwa byibasira abaturage byakomeza, Lawrence Kanyuka yavuze ko nta
yandi mahitamo bafite, gahunda ari iyo gutabara abaturage ba DRC.
Yagize
ati: “Ibintu i Bukavu bikomeje kuba bibi cyane. Abenegihugu bakomeje kwicwa no
gusahurwa. Ibi byaha nibikomeza, tuzafata inshingano zacu zose kugira ngo
turandure burundu iterabwoba kandi turirinde n’abaturage bacu.”
M23/AFC
imaze iminsi itangaje ko mu gihe ibiganiro byahuje Afurika y’Iburasirazuba na
SADC byayisaba kuva mu bice babohoje, badateza kubyemera habe na gato.
Perezida
w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yagize ati “Umwanzuro wose, uko waba ungana
kose, udusaba kuva ku butaka bwacu no kuba impunzi cyangwa kongera kutugira
abantu batagira igihugu uzaba ugamije gushoza intambara.”
TANGA IGITECYEREZO