Kigali

Uwahoze ari umukunzi wa Drake yifashishije indirimbo ya Kendrick Lamar amwishongoraho-VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/02/2025 16:01
0


Serena Williams, umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis, yashyize hanze ibikorwa byatangaje benshi aho yagaragaye muri Super Bowl mu gitaramo cya Kendrick Lamar.



Abafana batunguwe cyane ubwo Serena yagaragaraga ari kubyina indirimbo ya Kendrick Lamar "Not Like Us", indirimbo ivuga ku rukundo rwigeze kubaho hagati ye na Drake, uwahoze ari umukunzi we.

Ni ibintu byatunguranye cyane ko Serena na Drake bamaze imyaka hafi 15 bakundana.

Abafana batandukanye babonye ibyiza byo kubyina nk'ikimenyetso cya Serena cyihariye, ariko abandi bagiye batangaza ko ibi byagaragaje ko ari ukwibasira uwahoze ari umukunzi we ku mugaragaro.

Stephen A. Smith, umusesenguzi wa ESPN, ntiyabashije kwihangana, avuga ko imyitwarire ya Serena ari ugukora ibintu bitari byiza.

Mu kiganiro cya First Take, yavuze ko gusebanya ku mugaragaro nk'uko Serena yabigenje, bitari bihuye n’imyitwarire myiza y’umuntu. Yongeyeho ko niba yari umugabo wa Serena, atari kuba yemeye ibyo yakoze.

Serena, ariko, ntiyahagarariye muri ibyo gusa. Yatanze ubutumwa bwo gushyigikira Taylor Swift, amubwira ko atagomba guheranwa n’ibyavuye mu gusakuza kw’abafana mu gihe cy’umukino, ahamya ko igikomeye ari ugutegura umwanya wo guhangana mu buzima.

Ku ruhande rw’umukino, ikipe ya Kansas City Chiefs iyobowe na Travis Kelce, umukunzi wa Taylor Swift, yatsinzwe n’ikipe ya Philadelphia Eagles ku nstinzi 40 intsinzwi 22. Ibihuha bikomeje gututumba ko Kelce, ufite imyaka 35, ashobora kuzahagarika gukina nyuma y’iyi ntsinzi.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND