Kigali

MU MAFOTO: Uburanga bw’ikizungerezi Burna Boy yasimbuje Stefflon Don wamushinjaga kutamunyura mu buriri

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/02/2025 14:12
0


Muri uku kwezi kwa Gashyantare 2025, ni bwo umuhanzikazi Chloe Bailey yeruye abwira Burna Boy ko amukunda bari mu ruhame, nyuma y'igihe aba bombi bakwepakwepa ibibazo babazwaga ku mubano wabo.



Izi nkuru, zatumye Stefflon Don wahoze akundana na Burna Boy ndetse na Chloe Bailey bari gukundana ubu, bahinduka iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko muri aba bakobwa nta n'umwe ugikurikira undi kuri Instagram, kandi mbere barabikoraga. 

Impamvu bivuzwe cyane muri iki gihe ni uko Burna Boy n'uyu muhanzikazi Chloe Bailey wo muri Leta Zunze za Amerika batari barigeze berura mbere ko bakundana, none ubu mu buryo bugaragarira amaso ya buri wese bakaba bari mu munyenga w'urukundo, dore ko muri iyi minsi bari kugirana ibihe byiza muri Nigeria ndetse amashusho n'amafoto yabo banezerewe akaba ari kujya hanze umusubirizo. 

Si ibyo gusa kuko hanaherutse kujya hanze amashusho ya Burna Boy na Chloe Bailey bari gusomana, ndetse mu ijwi riranguruye uwo mukobwa akabwira Burna ko amukunda. 

Amagambo akomeje kuba menshi kandi ko Stefflon Don wahoze akundana na Burna Boy ashobora kuba agikunda uwo musore, dore ko Burna mu bihe byiza aherutse kugirana na Chloe Bailey uwo muhanzi yanahaye uwo mukobwa impano y'isaha ihenze cyane, ibyatumye hari abacyeka ko Stefflon Don yaba yarafushye akarekera gukurikira Chloe ku mbuga nkoranyambaga. 

Ni mu gihe abandi bo batekereje ko Chloe Bailey yarekeye gukurikira Stefflon Don nk'uburyo bwo kumwihenuraho, ngo amwereke ko ubu ari we wegukanye umutima wa Burna Boy wahoze akundana na Stefflon.

Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo Umuhanzikazi Chloe Bailey yatangiye guca igikuba i Lagos, nyuma yo kugaragara mu mihanda yaho yasuye Burna Boy, bigakurura inkuru z’uko baba basigaye bakundana.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, ni bwo inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kujya hanze nyuma y’uko hasohotse amashusho abagaragaza barikumwe.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Chloe na Burna Boy basohokanye mu kabyiniro, ariko bombi ntibahise berura ko bakundana.

Burna Boy yinjiye mu rukundo n’uyu mukobwa amusimbuje Stefflon Don bakundanye kuva mu 2019-2021.

Muri Mutarama 2024, Stefflon Don yasohoye indirimbo ‘Dat A dat’ yibasiragamo umugore atigeze avuga izina, icyakora akamushinja kuba yararyamanye n’umukunzi we.

Benshi mu bakurikirana iby’imyidagaduro by’umwihariko urukundo rwa Burna Boy, bahise bavuga ko uyu muraperikazi yibasiraga Chloe Bailey amushinja kumutwara umugabo.

Ni mu gihe nyuma y’amezi icyenda batandukanye, Stefflon Don yahishuye icyatumye atandukana na Burna Boy harimo kuba ataramunyuraga mu buriri ndetse no kwigira inshuti ya Wizkid.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram ye, Stefflon Don yashyizeho ubutumwa asubiza benshi bamubazaga icyamutandukanije na Burna Boy. Mu butumwa bwe yagize ati: ''Natandukanye na Burna Boy kuko afite ukwiyumva kutari kwiza, abona inshuti ye Wizkid nk'umuntu bahanganye nyamara abizi neza ko Wizkid amurenzeho''.

Stefflon Don yakomeje agira ati: ''Nta nubwo yampazaga mu buriri, yambwiye nabi ubwo mperuka kumuvugisha. Ntibizongera na rimwe!!''. 

Aya magambo yatangaje, yatumye Burna Boy ahita aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamuneguraga bavuga ko nubwo agaragara nk'umusore w'ibigango ariko ntazi gushimisha umukobwa mu buriri.

Mu mafoto twagukusanyirije, ihere ijisho uburanga bwa Chloe Bailey uri kuvugwa mu munyenga w'urukundo n'umuhanzi Burna Boy:







 


















Umuhanzikazi Chloe Bailey ni we mukunzi mushya wa Burna Boy

Burna Boy yamaze imyaka itatu akundana na Stefflon Don batandukanye amushinja kutamunyura mu buriri

Chloe yahoze akundana n'umuraperi Gunna






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND