Kigali

18% by'abakundana bihamiriza ko nta cyo St Valentin ibabwiye - Ubushakashatsi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/02/2025 16:40
0


Mu gihe hari kwitegurwa kwizihiza Umunsi w’Abakundana uzwi nka St Valentin, hari abandi benshi bakundana bavuga ko nta cyo uyu munsi ubabwiye nk'uko ubushakashatsi bwabigaragaje.



Vince w’imyaka 32 amaze igihe kinini akundana na Laura, ariko muri iyi minsi abona ko ari gucika intege mu mubano wabo. Ati: “Natekerezaga ko bizaba umunsi mwiza, ariko Laura asa n’utabyitayeho. Sinzi niba arimo ashakisha impamvu yo kutawizihiza nanjye.”

Muri raporo nshya y’itsinda ry’ubushakashatsi ku mubano w’abakundana, 37% by’abashakanye n’abari mu rukundo bavuga ko batizeye uko umukunzi wabo yitwara ku bijyanye no kwizihiza umunsi w'abakundana 'Valentine’s Day'. Muri bo, 22% bavuga ko bibabaza kubona umukunzi atita kuri uwo munsi nk’uko babyifuza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 64% by’abakundana bategura impano cyangwa gahunda idasanzwe kuri Valentine’s Day, mu gihe 18% bavuga ko bumva uwo munsi ntacyo ubabwiye nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun.

Impuguke mu by’imibanire zavuze ko kudahuza ku bijyanye n’iminsi nk’iyi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ikibazo mu mubano. Sally Land, umujyanama mu by’imibanire, araragira ati: “Niba umukunzi wawe asa n’utita ku munsi nk’uyu, ni byiza ko muganira kugira ngo mwumve impamvu. Bishobora kuba atabifata nk’ingenzi, cyangwa se afite ibindi atereza.”

Ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko 41% by’abakundana bashinja abandi kuba batitaye ku byiyumviro byabo kuri uyu munsi, mu gihe 29% bavuga ko bagize impaka zikomeye kumunsi w'abakundana. Ku rundi ruhande, 55% by’abavuga ko bafashe igihe cyo kwizihiza uyu munsi bemeza ko wabafashije kongera imbaraga mu rukundo rwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND