Mu gihe buri wese ku Isi aba yifuza gukora ubukwe bwiza cyane ari nabyo bituma bamwe bashoramo amafaranga y’umurengera, abashakashatsi bagaragaza ko abashora menshi baba bafite ibyago byinshi byo gutandukana.
Imibare igaragaza ko abashora amafatanga menshi mu gukora ubukwe, baba bafite ibyago byo guhana gatanya mu gihe kiri imbere, kurusha abadashoramo menshi.
Ubu ni ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubukungu, Andrew Francis-Tan na Hugo M Mialon, aho bwakorewe ku miryango(couple) 3,000 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Aba bashakashatsi babonye ko gatanya ku bakoze ubukwe bwagiye butawara ari munsi ya $1,000,000 ari nke cyane, kurusha abakoze uburengeje miliyoni $20(arenga miliyoni 27 Frw).
Ubushakashatsi bwa Andrew na Hugo kandi buvuga ko ibi bihera mu kugura impeta. Aha bavuga ko abantu bagura impeta ziri hagati ya $2,000 na $4,000 baba bafite ibyago byinshi byo gutandukana, kurusha abagura impeta iri hagati ya $500 na $2,000.
Aba bagabo bagira inama abantu ko aho gushora amafaranga y’umurengera mu gukora ubukwe, ahubwo bayakoresha mu kwezi kwa buki, kuko ahubwo ibyo bigabanya ibyago byo gutandukana.
TANGA IGITECYEREZO