Patoranking Foundation ifasha urubyiruko rwa Afurika kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubucuruzi, no kwihangira imirimo, bigatuma babasha guhindura ahazaza habo.
Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye nka Patoranking ni umuhanzi ukomeye muri Afrika ukora injyana ya Afro-dancehall, akaba yarigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki kubera ubuhanga n’impano idasanzwe.
Nyamara, uretse kuba umuhanzi, yashinze umuryango Patoranking Foundation ugamije guteza imbere urubyiruko rwa Afurika binyuze mu burezi, ubucuruzi no kubaha ubushobozi bwo kwihangira imirimo.
Mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko, Patoranking Foundation yagiranye ubufatanye na ALX Africa, ikigo gitanga amahugurwa mu ikoranabuhanga, maze batanga inkunga ya $500,000 igenewe abanyeshuri 40.
Nk’uko PR Newswire ibitangaza, iyi gahunda izafasha urubyiruko kubona ubumenyi mu bijyanye na data analytics, cloud computing na Salesforce Administration.
Patoranking yavuze ko iyi gahunda ari uburyo bwo kwereka urubyiruko rwa Afurika ko amahirwe yo gutera imbere ahari, ndetse ko ikoranabuhanga ari urufunguzo rw’ahazaza.
Nk’uko byatangajwe na CNN African Voices, intego y’uyu muryango ni ugufasha urubyiruko rwa Afurika kubona ubumenyi bufatika, rukiteza imbere mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kwihangira imirimo.
Patoranking yavuze ko yifuza kubona urubyiruko rwa Afurika ruhindura isi binyuze mu mpano zarwo no mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga.
Ku bufatanye n’amashuri akomeye, harimo African Leadership University (ALU), Patoranking Foundation yamaze gutanga buruse ku banyeshuri batandukanye, bafashwa kwiga amashuri yisumbuye n’amakuru mu mashami atandukanye.
Mu myaka ishize, Patoranking Foundation yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’urubyiruko, birimo gutanga buruse ku banyeshuri bafite ubushobozi buke, gufasha urubyiruko kwiga amasomo y’ubumenyi bwa mudasobwa no gufasha urubyiruko kubona amahugurwa yihariye mu bucuruzi no kwihangira imirimo. Iyi gahunda imaze guhindura ubuzima bw’abanyeshuri benshi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Abanyeshuri bifuza kubona iyi buruse batangiye gutanga ubusabe bwabo, aho hatoranywa abujuje ibisabwa kugira ngo bahabwe amahugurwa azabafasha gukomeza ubuzima bwabo mu buryo bwihuse.
Patoranking yavuze ko iyi gahunda atari iy’igihe gito, ahubwo ari gahunda y’igihe kirekire izafasha urubyiruko rwose rwa Afurika guhindura ubuzima bwarwo binyuze mu bumenyi no mu ikoranabuhanga. Iyi buruse igamije guhindura isura y'ubumenyi muri Afurika, urubyiruko rukamenya ko ahazaza h’umugabane wabo hari mu maboko yabo.
Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Patoranking Foundation ikomeje gufasha urubyiruko kumenya ko ubushobozi bwabo ari ingenzi mu gutuma Afurika yihuta mu iterambere.
Abinyujije muri Patoranking Foundation, uyu muhanzi akomeje gutanga icyizere cy’ejo hazaza heza ku rubyiruko rwa Afurika, akaba ari urugero rwiza ku bandi bahanzi bifuza kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO