Kigali

Kuva ku gukinira ikipe y’Igihugu kugera mu marushanwa y’ubwiza: Byinshi kuri Michelle uzitabira Miss Africa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/02/2025 18:53
0


Ashimwe Michelle yatangaje ko kubasha gukinira ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16, no kwitabira amarushanwa y’ubwiza arimo na Miss Rwanda 2022 ahanini byashingiye ku gushaka kugerageza gusingira inzozi ze, no kumva ko nk’umukobwa yashobora buri kimwe.



Ashimwe Michelle ni umukobwa w'Umunyarwandakazi wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Nubwo atabashije kwegukana ikamba muri iryo rushanwa, yakomeje kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye. 

Mu 2023, Ashimwe Michelle yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global, ryagombaga kubera muri Afurika y'Epfo.

Iri rushanwa rigamije kugaragaza umuco n'uburanga bw'ibihugu bitandukanye binyuze mu bakobwa. N'ubwo icyo gihe irushanwa ryaje gusubikwa, Michelle yakomeje imyiteguro ye, yizeza Abanyarwanda ko azitwara neza igihe rizaba risubukuwe. 

Mu 2024, yongeye kugirirwa icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global, ryabereye i Lusaka muri Zambia kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2024, ariko ntiyabashije kwitabira.

Ashimwe Michelle afite imyaka 22, akaba yarahoze ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'abagore ya Basketball.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, nubwo atabashije gukomeza mu cyiciro cya nyuma, Michelle yagaragaje ko ataciwe intege, ahubwo yakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuco nyarwanda no kwiteza imbere ku giti cye.

Ashimwe Michelle ni urugero rwiza rw'umukobwa udacika intege, ugakomeza guharanira kugera ku ntego ze no guteza imbere igihugu cye.

Ibi byanatumye mu minsi ishize agerageza amahirwe ye ahatana mu irushanwa rya Miss Africa, ndetse yabonetse ku rutonde rw’abakobwa bagomba kujya muri Nigeria muri Mata 2025.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ashimwe Michelle yasobanuye ko kudacika intege we no kugerageza amahirwe ari byo byatumye cyane cyane ahatana muri ririya rushanwa rikunze kwegukanwa n’abanya-Nigeria.

Ati “Umuntu ahatana kugirango atsinde […] Ndi gukora ku bintu byose bishoboka kugirango nzahatambukane umucyo, mu gihe nzaba nakoze ibyo nagombaga gukora.”

Akomeza ati “Ndamutse ntaratekereje gutwara ikamba nta n’ubwo mba narateye intambwe yo kujyayo. Ikintu nyamukuru ni ugutsinda. Kuko ni irushanwa ry’abanyafurikakazi, ubu ngubu nta muntu uri hanze y’uyu mugabane uhari, twese tuva ku mugabane umwe, ni ibintu byoroshye cyane.”

Uyu mukobwa yavuze ko mu bihe bitandukanye ikamba rya Miss Africa ryagiye ritwaga n’abanya-Nigeria cyane bimuha umukoro wo gukora cyane ‘kugirango nzabashe kuritwara’. Ati “Kandi ni ibintu byoroshye cyane. Ni ibintu byoroshye kubikora, kandi nta kintu mbona cyankura mu murongo w’ibyo bambaza, ni ibisanzwe.”


Yahuje kwitabira amarushanwa y’ubwiza no gukina umupira wa Basketball

Mu 2022 uyu mukobwa yahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda, ariko ntiyabashije gukomeza ku mpamvu avuga ko atahiriwe n’umunsi we.

Asobanura ko yitabiriye ririya rushanwa nyuma y’igihe cyari gishize ari umukinnyi wa Basketball wa Kaminuza y’u Rwanda.

Yasobanuye gukina Basketball byabanjirijwe no kwitabira amarushanwa y’ubwiza, kandi ko Basketball ari umukino afite ku mutima yifuza gukomeza uko byagenda kose.

Michelle yavuze ko yatangiye gukina Basketball biturutse ku mubyeyi we wamubwiye kugeragaza amahirwe ye, ariko ngo muri we yumvaga yakina umupira w’amaguru.

Ati “Umunsi umwe naratashye mbwira Papa nti rero njyewe nashakaga ko mumpa amafaranga ejo nkazajya gukina. Papa wanjye abanza kugaragaza ko ntacyo bimutwaye, hashize iminota nk’itanu arampamagara arambaza ngo ibintu ugiye gukina ni ibiki? Mubwira ko ari ‘Football’ arambwira ngo ukuntu ureshya uko nguko wananiwe kugerageza indi mikino, ati wagiye ugerageza Volleyball cyangwa se Basketball.”

Yavuze ko atahise yumva neza igitekerezo yahawe na Se, kuko byamubabaje mu buryo bukomeye akiyumvisha ko bamujije gukina umupira w’amaguru.

Ashimwe avuga ko Mukuru we ndetse na Musaza we bakinaga Basketball, ku buryo yagiye abyiyumvamo kuva ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Yasobanuye ati “Uyu mukino rero nakuranye nawo niko navuga. Nawubonye mu buto bwanjye, nkurana nawo, mbana nawo mu buryo ubwo bwo bari bwose, nkuramo nawo.”

Michelle yavuze ko 2016 ari wo mwaka usumba indi yose amaze kugira mu buzima bwe, kuko ari bwo yakiniye ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Basketball.

Ati “Uriya mwaka ni umwaka wampaye icyizere. Ni umwaka wampaye imbaraga zituma n’uyu munsi nkomeje […] Uriya mwaka ni umwaka wampaye impamvu zo kudacika intege, ni umwaka mfitiye abantu benshi ideni, iyo ngiye kubivamo ndavuga nti hari abantu ntaraha ibyo bantanze, hari abantu bangiriye icyizere, icyo cyizere sindakibishyura.”

 

Ashimwe Michelle yatangaje ko kwitabira amarushanwa y’ubwiza byashingiye cyane ku gushaka kugerageza amahirwe nk’umwana w’umukobwa 

Ashimwe yavuze ko gukina Basketball byamubereye inzira ikomeye yo kwibuka umunsi ku munsi

 

Ashimwe yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Miss Africa rizabera muri Nigeria 

Ashimwe yagerageje amahirwe muri Miss Rwanda 2022 ariko ntiyabashije gutwara ikamba 


Ashimwe yagombaga guserukira u Rwanda muri Miss Heritage Global bipfa ku munota wa nyuma

KANDAHANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ASHIMWE MICHELLE

">
 VIDEO: Director Melvin-Pro- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND