Polisi yo mu Karere ka Botetourt, muri Virginia, yatangaje ko yafunze Michael Benson w’imyaka 41, nyuma yo kumusangana ibikoresho birimo amashusho agaragaza umuntu ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa.
Uyu mugabo wo mu mujyi wa Fincastle yatawe muri yombi ku wa Gatatu
nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe n’ishami rishinzwe iperereza mu bijyanye
n’ibyaha Botetourt County Sheriff’s Office.
Ku wa 26 Ukuboza 2024, abashinzwe iperereza babonye amakuru atanzwe binyuze ku cyemezo cya cyber tip gisanzwe gitanga amakuru ku bikorwa bikekwa kuba ibyaha byo kuri murandasi.
Iperereza ryagaragaje ko hari amashusho
n’ibindi bikoresho bigaragaza umuntu uzwi cyangwa utazwi ari mu bikorwa
by’imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa.
Benson ubu ari muri gereza ya Botetourt-Craig, aho afungiye ariko Polisi n’ubushinjacyaha
bakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba babifitemo
uruhare cyangwa niba hari ibindi bikoresho nk’ibi bishobora kuba bikwirakwizwa.
Muri Leta ya Virginia, gutunga, gukwirakwiza cyangwa kureba amashusho agaragaza ihohoterwa ry’inyamaswa ni icyaha gihanwa n’amategeko, gishobora gutuma umuntu afungwa igihe kirekire.
Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru
ku bikorwa nk’ibi mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa n’ubugizi bwa nabi.
Umugabo akurikiranweho gukwirakwiza amashusho y'abantu baryamyanye n'inyamaswa
TANGA IGITECYEREZO