Kigali

Abaherwe 5 ba mbere muri Afurika batunze akabakaba Miliyari 27 z’Amadolari

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/02/2025 11:38
0


Umugabane wa Afurika ukomeje gutera imbere muri rusange ari na ko wibona ku ruhando rw’Isi mu kugira abaherwe benshi bafite ubutunzi bubarirwa muri za miliyari z’amadolari.



Forbes Magazine yerekana ko iyo witegereje usanga umugabane wa Afurika urimo kugwiza abaherwe kuko mu myaka irenga icumi ishize ibihugu bine bya Afurika gusa ari byo byari bifite abaherwe bafite miliyari y’amadolari.

Nubwo bimeze gutya ariko, bamwe mu baherwe ba Afurika umutungo wabo ukomeje kwiyongera ariko hari n’abo ugabanyuka bitewe n’impamvu zirimo kugabanyuka kw’agaciro k’imigabane y’ibigo byabo ku Isi.

Harishimirwa ubwiyongere bw'abaherwe b'Abanyafurika batuye Isi, ariko benshi mu batunze miliyari y'Amadolari ni abazungu kurusha abairabura.

Ni mu gihe Abanyafurika bakiri bato bashishikarizwa gutera ikirenge mu cy'abayobozi b'abirabura bakomeye mu by'ubucuruzi, ndetse na ba rwiyemezamirimo bakataje mu iterambere.

Aba baherwe, bagira uruhare mu iterambere ry'ibikorwaremezo birimo ibishingiye ku myidagaduro na siporo, inganda, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuhinzi n'ibindi bibumbatiye iterambere rya Afurika.

Kugeza ubu umuherwe wa mbere muri Afurika, ni umunya-Nigeria Aliko Dangote utunze agera kuri miliyari 10.9 z'Amadolari, agakurikirwa na Mike Adenuga utunze miliyari 6.8$, Abdulsamad Rabiu utunze miliyari 4.7$ bose bakomoka muri Nigeria, ndetse na Patrice Motsepe wo muri Afurika y'Epfo na Strive Masiyiwa wo muri Zimbabwe.

Imijyi ituwe n’abaherwe benshi muri Afurika ku isonga haza Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Cairo mu Misiri Cape Town muri Afurika y’Epfo, Lagos muri Nigeria na Nairobi muri Kenya.

Dore abaherwe 5 batunze agatubutse muri Afurika mu 2025:

Rank

Name

Net worth

Country

1.

Aliko Dangote

$10.9 billion

Nigeria

2.

Mike Adenuga

$6.8 billion

Nigeria

3.

Abdulsamad Rabiu

$4.7 billion

Nigeria

4.

Patrice Motsepe

$2.7 billion

South Africa

5.

Strive Masiyiwa

$1.8 billion

Zimbabwe

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND