Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Donald Trump yashyizeho umusoro wa 10% ku bicuruzwa byose by'u Bushinwa, kuri ubu Beijing yagaragaje ituze ariko itegura igisubizo cyayo.
Nyuma y'amasaha make uwo musoro utangiye gukurikizwa, Ubushinwa bwatangaje ko buzakoresha umusoro wa 10% na 15% ku bicuruzwa bitandukanye by'Amerika, harimo amakara, peteroli itunganyije n'imodoka nini, guhera ku itariki ya 10 Gashyantare.
Imidoka nazo ziri mu byongereweho umisoro n'u Bushinwa
Ibi byerekana ko n'ubwo Ubushinwa bwagaragaje ubushake bwo kuganira na Washington kugira ngo birinde intambara y'ubucuruzi, butiteguye kwemera ibihano. Perezida Trump yaganiriye na mugenzi we w'Ubushinwa, Xi Jinping, kandi yagaragaje icyizere cyo kugera ku masezerano y'ubucuruzi.
Mu gihe Ubushinwa bukomeje kwagura amasezerano y'ubucuruzi muri Afurika, Amerika y'Epfo no mu bihugu by'Aziya y'Amajyepfo y'Uburasirazuba, ubukungu bwabyo ntibugishingiye ku bucuruzi na Amerika nk'uko byari bimeze muri 2020 nk'uko tubikesha BBC.
Perezida Xi Jinping ashobora kubona aya mahirwe nk'uburyo bwo kwerekana Ubushinwa nk'umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi mpuzamahanga, mu gihe Amerika ikomeje kwerekana politiki y'ubwikunde.
Ibi bishobora gutuma ibihugu byinshi byifuza gukorana n'Ubushinwa, cyane cyane mu gihe bifite impungenge ku bikorwa bya Amerika.
N'ubwo bimeze bityo, hari ibihugu byo mu karere byatangiye gushaka ubufatanye bushya, birimo Ositaraliya, Ubuyapani na Koreya y'Epfo, mu rwego rwo guhangana n'Ubushinwa.
Mu gihe Ubushinwa bukomeje guhangana, ibihugu byinshi birakurikiranira hafi uko ibi bizagira ingaruka ku bukungu mpuzamahanga no ku mubano w'ibihugu by'ibihangange.
Amerika imenyerewe mu kugira inganda zikora indege
Ubushinwa nabwo bwihariye isoko rinini ry'ibicuruzwa by'ikoranabuhanga
Ubushinwa bufite nabwo inganda ziteye imbere
TANGA IGITECYEREZO