Ku wa Kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2025, abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Epfo, basabye Guverinoma y’igihugu cyabo kuvana ingabo zayo (SANDF) mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibi byabaye ku munsi w'ejo ubwo Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Rudzani Maphwanya, bari bitabye Komisiyo ishinzwe Umutekano mu Nteko kugira ngo basobanure impamvu zatumye Ingabo z’icyo gihugu zijya mu butumwa muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abadepite bamaze igihe bakurikirana neza ikibazo cy’ingabo z’icyo gihugu muri Congo, bavuga ko icyatumye ingabo za Afurika y’Epfo ziva mu gihugu zikajya mu mirwano ishyamiranyije Leta ya Congo n'imitwe yitwaje intwaro, kitazwi neza nk'uko byatangajwe na Jordantimes.com.
Hari impungenge ko ibyo bitari mu nyungu za Afurika y’Epfo nk'igihigu ahubwo zishobora kuba iyungu za Perezida Cyril Ramaphosa.
Ababajije iki kibazo bagaragaje ko bifuza kumenya neza niba kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo bigamije kurengera inyungu z’igihugu cyangwa niba ari gahunda igamije inyungu za politiki z'umukuru w’igihugu ku giti cye.
Icyakora, kugeza ubu, nta gisubizo kiratangwa ku bijyanye n'icyo ingabo za Afurika y’Epfo ziri gukora muri Congo n’impamvu yihariye yatumye zikomeza kuguma muri icyo gihugu.
Abadepite batangaje ko basaba Guverinoma gusobanura neza aho ibyo bikorwa bihurira n’intego nyamukuru z’igihugu, mu rwego rwo gukomeza kugenzura imikorere y’ingabo zabo mu rwego rw’umutekano w’abaturage n’imiyoborere.
Abadepite b'Afurika y'Epfo basabye Guverinoma gusobanura icyo ingabo zabo z'iri gukora muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo
TANGA IGITECYEREZO