Kigali

Umuraperi Killer Mike yareze ikigo cyari gishinzwe umutekano muri Grammy Awards 2024

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:5/02/2025 10:22
0


Umuraperi w'icyamamare Killer Mike yatangaje ko agiye gutanga ikirego nyuma yo gukorerwa ihohoterwa n’abari bashinzwe umutekano mu birori byo gutanga Grammy Awards 2024.



Inkuru yatangajwe na TMZ, ivuga ko Killer Mike avuga ko yafashwe n’abashinzwe umutekano nubwo yari afite ibyangombwa byose bimwemerera kwinjira mu gice cy’abashyitsi b’ikirenga mu gihe cy’ibirori. Byarangiye akurikiranwe n’inzego z’umutekano kandi agafatirwa nyuma yo guhagarikwa n’abari bashinzwe umutekano, batari bafite ububasha bwo kumufata.

Killer Mike avuga ko amasosiyete abiri yahawe inshingano zo kurinda umutekano muri ibyo birori "S&S Labor Force Inc. JRM Private Security" yahaye abakozi babo ububasha bukabije, bigatuma bashyira mu bikorwa ibikorwa bitanyuze mu mucyo. 

Uyu muhanzi yateje umutekano muke ari byo byatumye afatwa mu buryo butemewe, akorerwa ihohoterwa, ndetse n’umubiri we ugafatwa mu buryo budakwiye nk'uko abigaragaza. 

Mu nyandiko z’urubanza, Killer Mike avuga ko yahawe igihano cyo gufatwa nk'umuntu wakoze icyaha kubera impamvu zishingiye ku makuru atari yo, bityo agahura n’ibibazo byo kumara isaha afunze, igihe yari ategereje kugaragaza igihembo cya Grammy imbona nkubone kuri televiziyo nyinshi. Ibi byose byamuteye ipfunwe n’ihungabana mu kazi ke.

Nk’uko byari byaravuzwe mbere, Killer Mike yasohotse muri gereza nyuma y’igihe kingana n'isaha, kandi nyuma y’amezi make, abashinjacyaha bavuze ko batigeze bifuza gukurikirana ibirego by’umuhanzi. Ariko, Mike avuga ko ibyabaye byose byamugizeho ingaruka z’umutekano muke, n'ihungabana, bityo agasaba ko amasosiyete y’umutekano atanga indishyi.

Ubuyobozi bwa S&S Labor Force Inc. bwatangaje ko isosiyete yabo ishyira imbere ubunyangamugayo, ubusugire bw’umutekano, ndetse no kwitwararika mu bikorwa byose by’umutekano. 

Umuyobozi wayo, John R McKillop, yavuze ko ibikorwa by’umutekano byavuzwe bihabanye n’ukuri, kandi ko bakora iperereza ku byavuzwe n’umuhanzi, bavuga ko bashobora gutanga ikirego cyo gusebya izina ryabo. 

John R McKillop yavuze ko S&S Labor Force Inc. itazemera ibirego bishingiye ku makuru atari yo kandi ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo ikinyoma cyose kivugwa kibonerwe ibisubizo. Gusa, kugeza ubu nta myanzuro y'urukiko yerekeye urubanza iratangazwa.

Killer Mike arashinja ikigo cyari gishinzwe umutekano muri Grammy 2024 kumuhohotera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND