Kigali

Mu Rwanda yahitanye abantu 3000 mu mwaka umwe! Kanseri ikomeje kumunga Isi izarangira?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/02/2025 10:15
0


Kanseri ikomeje kuba imwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi, aho yibasira abagera kuri miliyoni buri mwaka, ndetse usanga amafaranga akenerwa mu buvuzi bwayo ari akayabo, bityo uyirwaye akenshi aba yihebye, ndetse yumva ko nta yandi maherezo uretse urupfu.



Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mutarama 2025 yemeje ingamba zo mu rwego rw’ubuzima zirimo kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ubwishingizi bwa Mituweli busanzwe bukoreshwa n’Abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo serivisi 14 nshya z’ubuvuzi, harimo n’ubuvuzi bwa kanseri ndetse n’imiti yayo yari ihenze cyane yongerwa kuri Mituweli.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ati: “Ibyo bizafasha abanyamuryango ba Mituweli kubona ubuvuzi bwose butangirwa mu Rwanda kandi bakabubona bitagoranye. Birumvikana ko izo serivisi zizasaba amikoro yiyongereye, ariko Inama y’Abaminisitiri yanarebye aho azaturuka. Hari izizahita zitangira, hari n’izizagenda zongerwamo ku buryo nibura muri Kamena 2025 izo serivisi zose zizaba zamaze kongerwa ku byishyurwa na Mituweli.”

Ubwiyongere bwa serivisi zo ku rwego rwisumbuye bwatewe n’ishoramari Leta yashyize mu bikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu buvuzi n’imiti, bigomba kujyana n’igabanuka ry’ibiciro kuri izo serivisi.

Mu myaka nk’icumi ishize u Rwanda rwakoze uko rushoboye mu guhangana n’indwara ya kanseri, haba mu kuyisuzuma, kuyitahura no kuyisuzuma aho imibare yagiye izamuka, yikuba hafi inshuro 10.

Byatumye n’imibare y’abayirwaye biyongera kuko kwiyongera bigaragaza umusaruro ukomeye wo gutahura iyo ndwara ku bayifite.

Kuva mu 2018 imibare igaragaza ko abarwayi bashya bari 3275, mu 2019 bagera ku 4997. Mu 2020 bagabanyutseho gato kuko bageze ku 4880, kuva icyo gihe imibare ihita itumbagira kuko mu 2021 abarwayi bashya bari 5214, na ho mu mwaka wa 2022 baba 5283.

Kuva ubwo imibare y’abasanganwa kanseri mu Rwanda buri mwaka baba babarirwa mu 5200, kandi bikamenyekana ku basuzuzwe gusa.

Muri Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko 80% by’ibikenewe ngo abarwaye kanseri bitabweho bihari mu Rwanda.

Yari ahereye ku kigo kivura kanseri cyafunguwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ndetse n’ibindi bitaro bitanu bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri nk’ibya CHUB, CHUK, Ibya Gisirikare biri i Kanombe, Ibyitiriwe Umwami Faisal n’ibya Butaro.

Icyakora nubwo bimeze bityo, gahunda y’ubuvuzi bw’iyi ndwara iracyarimo ibibazo bitandukanye. Birimo nk’abaganga bake, ubumenyi bw’abavura n’ababaga izi ndwara bufitwe na mbarwa mu Rwanda n’ibindi.

Kongera inzobere zivura kanseri ni bimwe mu bikenewe cyane, hagashyirwa umwihariko ku babaga iyo ndwara, kuko inzobere mu by’ubuzima zemeza ko iyo uyibaze neza ukayimaramo haba hari amahirwe menshi yo gukira k’uyifite.

Ni mu gihe Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gisaba Abanyarwanda kwisuzumisha kare kuko iyo kanseri ibonywe kare byongera amahirwe yo kuvurwa ugakira.

Imibare y’iki kigo ivuga ko mu mwaka ushize wa 2024 abantu bagera ku 3000 bahitanywe na kanseri z’ubwoko bunyuranye. 

Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura zirimo na kanseri, muri RBC, Dr Uwinkindi François avuga ko bishimira ko mu Rwanda ubuvuzi bwa cancer bugenda butera imbere aho ubu kuyisuzuma bishoboka, ndetse no kuyivura hakoreshejwe uburyo butandukanye.

Buri mwaka ku itariki ya 04 Gashyantare, isi yose yifatanya mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, mu bikorwa byo kwishimira ibyagezweho mu kurwanya Kanseri, kwishimira iterambere ry’ubumenyi mu kuvura kanseri, gushimangira ibikorwa byo kurwanya Kanseri, ndetse no kwigisha abantu bose uburyo bwo kuyirwanya.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya kanseri ku isi, ni umunsi wo gusubiza amaso inyuma no kureba ingaruka za kanseri, OMS yibutsa abantu ko hamwe n'imbaraga rusange, ubukangurambaga, ndetse no gutanga ubuvuzi, bishobika kurwanya indwara ya kanseri.

Ishami ry’Ishami Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rivuga ko umubare w'abo ihitana ukomeje kwiyongera kuko mu 2022 abantu million 20 bayanduye, naho abagera kuri million 10 bahitanywe nayo. 

Raporo ya OMS igaragaza ko byibuze buri munota, ibipimo bigaragaza abantu 40 barwaye kanseri, kugeza ubu isi ihangayikishijwe cyane n’ikibazo cya Kanseri. Kuri uyu munsi rero wahariwe kurwanya Kanseri, OMS irahamagarira abantu bose, kwitabira ibikorwa by’ubuzima mu kurwanya kanseri.

OMS igira abantu inama zabafasha kurwanya kanseri zirimo kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi, kugabanya inzoga, kwita ku ruhu, kugabanya imihangayiko ‘stress’, gufata inking n’ibindi.

Mu Rwanda ho RBC ivuga ko umwaka ushize wa 2024 abantu 5500 basanze barwaye kanseri, abagera 3000 irabahitana. 

Kanseri zikunze guhitana abantu mu Rwanda iza ku mwanya wa mbere ni iy'ibere, igakurikirwa n’iy'inkondo y’umura, iya gatatu ikaba kanseri ya prostate, ku mwanya wa kane hakaza kanseri zifata amara, igifu n'umwijima.

Mu Rwanda kanseri yahitanye ubuzima bw'abagera ku 3000 mu 2024 gusa 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND