Ejo kuwa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Antoine Tshisekedi, yakiriye Intumwa z'Inama y'Abepiskopi muri iki gihugu ziyobowe na Cardinal Fridolin Ambongo.
Iyi nama yibanze ku kuganira ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo, aho intambara n'ubwicanyi byugarije abaturage ndetse bikaba byarahungabanyije ubuzima bw'abaturage.
Abepiskopi bagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano mucye mu turere twa Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, aho intambara hagati y'imitwe yitwaje intwaro n'ingabo za Leta ikomeje guteza umutekano muke, ndetse ikabangamira iterambere ry'igihugu nk'uko tubikesha La Croix International.
Muri iyi nama, bagaragaje ko ikibazo cy'umutekano kidashobora gukemurwa gusa n'ingabo za leta, ahubwo bisaba ubufatanye bw'inzego zose, zirimo abatanga serivisi za Kiliziya Gatolika, abaturage n'imiryango mpuzamahanga.
Cardinal Fridolin Ambongo uyobora Inama y'Abepiskopi, yavuze ko bakomeje gusaba ko habaho inzira ihamye y'amahoro muri Kongo, hakitabwa ku bwisanzure n'uburenganzira bwa muntu, no kurengera ubuzima bw'abaturage batari mu bikorwa by'intambara.
Yongeyeho ko ari ngombwa ko Leta ya Kongo ikora ibishoboka byose ngo ihagarike ihohoterwa rikorerwa abaturage b'inzirakarengane inashake uburyo bwo gutanga ubutabera ku barikorewe.
Perezida Tshisekedi yashimiye abepiskopi ku bwitange bwabo ndetse anabasaba gukomeza kuba intumwa z’amahoro n’umutekano mu gihugu.
Yatangaje ko Leta ye ifite gahunda yihariye yo kongera ingufu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushyira imbere imiyoborere myiza mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano.
TANGA IGITECYEREZO