Kigali

Cristiano Ronaldo yishongoye kuri bagenzi be, ahishura uko yigeze gufasha Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/02/2025 13:38
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo yavuze ko abona ariwe mukinnyi mwiza ku Isi ndetse avuga uko yigeze gusemurira mukeba we Lionel Messi.



Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu cyiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru,Amigos de Edu kuri El Chiringwito.

Cristiano Ronaldo yavuze yizera ko ariwe mukinnyi mwiza wabayeho mu mateka y'umupira w'amaguru bijyanye n'uburyo akinamo ndetse n'uko atsindamo ibitego.

Ati" Ndizera ko ndi umukinnyi mwiza wabayeho mu mateka yumupira w'amaguru, nta muntu mwiza kundusha . Imibare ivuga ko ndi umukinnyi wuzuye w'umupira w'amaguru wabayeho.

Abantu bashobora gukunda Messi cyangwa Maradona, PelĂ© ... kandi ndabyubaha yego, ariko ninjye wuzuye kandi imibare irabivuga.Ntabwo nigeze mbona umuntu mwiza kundusha mu mateka y'umupira w'amaguru kandi ndavuga ukuri mbikuye kumutima.  

Ndihuta, ndakomeye, ntsinda n'umutwe wanjye cyangwa ukuguru kw'ibumoso, nta muntu n'umwe wabayeho wuzuye kundusha. Ndi umukinnyi mwiza mu mateka. Ndabyizera rwose".

Yavuze ku mubano we na Lionel Messi, ahishura ko babanye neza ndetse avuga ukuntu yigeze kumusemurira mu Cyongereza.

Ati" Twasangiye bihembo mu myaka 15 kandi buri gihe twabanye neza. Ndibuka ko hari igihe nigeze kumusemurira mu Cyongereza, byari bisekeje. Yahoraga ampfata neza, yarinze ikipe ye n'ikipe yigihugu ye nanjye biba uko . Twaragaburiranye, hari imyaka twagize ubwo buzima bwo guhangana".

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ni bamwe mu bakinnyi neza Isi y'umupira w'amaguru yagize mu myaka 20 iheruka aho umwe yatwaye Ballon d'Or 8 naho undi akayegukana  incuro 5.

Cristiano Ronaldo yavuze ko ariwe mukinnyi mwiza urenze abandi ku Isi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND