Umuhanzi Dax Vibez aravuga ko ibibazo abahanzi bari guhura na byo muri Uganda biterwa no kutavugurura itegeko ryerekeye gushishura indirimbo z'abahanzi.
Umuhanzi Dax Vibez avuga ko atiyizeye ko Leta ifite ubushake bwo guhindura amategeko agenga uburenganzira ku bihangano mu gihugu cya Uganda, cyane cyane amategeko arebana no gushishura indirimbo y'undi.
Uyu muhanzi uri gutezwa imbere n'indirimbo ze nka At My Door ndetse na Tabbu, avuga ko niba Leta yari ifite gahunda yo guhindura iri tegeko no gufasha abahanzi kunguka ku bikorwa byabo, byari kuba byarakozwe kera kuko ngo byari ibintu byoroshye cyane kubikora.
Yemera ko niba amategeko y’uburenganzira ku bihangano ahinduwe, abahanzi baba bafite uburenganzira bwo gukora no kubona inyungu zabo nta kubasaba gufashwa na Leta, ibintu abari mu buyobozi batishimira.
Dax Vibez yagize ati: "Leta ntishaka ko abahanzi babona ubukire, kuko bituma twigenga kandi twisanzura. Bakoresha amashyirahamwe kugira ngo iyi nzira ibe ndende, kandi si ngombwa. Itegeko ry’uburenganzira ku bihangano ryari kuba ryarahindutse kugeza ubu. Barashaka ko tuguma mu bukene no gusaba amafaranga y'ubuntu. "
Uyu muhanzi avuga ko gahunda ya Leta yo kutavugurura iri tegeko ari uburyo bwo kubuza abahanzi ubwigenge n’ubukire, bigatuma baguma mu bukene ndetse bakomeza gukenera inkunga kuva ahantu hatandukanye.
Muri iyi minsi, indirimbo za Dax Vibez nka At My Door na Tabbu ziri gucurangwa cyane ku maradiyo no kuri tereviziyo, bikaba bigaragaza ko umuziki we ugaragara ku isoko ry’imyidagaduro ryagutse.
Dax Vibez aravuga ko abahanzi bakeneye guhabwa amahirwe yo gukorera amafaranga mu buryo burambye no kwigenga, ariko igihe hashyizweho itegeko rigenzura gushishura bikunze kuboneka ku bahanzi bamwe na bamwe.
Dax Vibez aravuga ko impamvu abahanzi bo muri Uganda badatera imbere ari ukubera leta idahindura itegeko ryerekeye "Copyright"
TANGA IGITECYEREZO