Kigali

Umukinnyi wa Chelsea yakoze agashya akuramo ikabutura mu kibuga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/02/2025 15:45
0


Enzo Fernandez ukinira ikipe ya Chelsea yakoze agashya ubwo yakuragamo ikabutura mu kibuga akayiha umufana, we agasigarana akenda k’imbere.



Ibitego bya Pedro Neto na Aaron Wan Bissaka witsinze igitego, ni byo byatumye Chelsea ibona amanota atatu mu gihe yari yatsinzwe igitego cyatsinzwe na Jarrod Bowen, cyatumye West Ham United isoza igice cya mbere iyoboye umukino.

Mu gihe abakinnyi bakunze guhinduranya imyambaro cyangwa bakayiha abafana babo ariko bagatanga imipira, Umunya-Argentine Enzo Fernandez yakoze agashya Atanga ikabutura asigara yambaye akenda k’imbere gusa.

Amashusho yafashwe na camera za Sky Sports, yagaragaje umugabo ukuze wahawe iyi kabutura ari mu byishimo byinshi, yishimiye bikomeye iyi mpano yahawe n’umukinnyi w’ikipe yihebeye.

Enzo Fernandez ni umwe mu bakinnyi ba Chelsea bahagaze neza cyane muri yum waka w’imikino, dore ko uyu musore w’imyaka 24 amaze gukina imikino 22 muri Premier Leagu, aho yagize uruhare mu bitego 7.

Enzo Ferndez yakuyemo ikabutura ayiha umufana



Umufana yishimiye impano y'ikabutura yahawe na Enzo Fernandez








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND