Umwana witwa Freddie Farrow w'imyaka 5, yahuye n’impanuka ikomeye nyuma yo kugwirwa n’ikirahure kinini cyapimaga ibiro 69 muri butiki y’ibikoresho by’ubwiza i Colchester. Nk’uko iperereza ryatangiye uyu munsi ribigaragaza, impanuka yashoboraga kwirindwa.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Freddie yari kumwe na nyina mu gice cyagenewe ibikoresho by’abagore ubwo yageragezaga kwireba mu kirahure cyari cyashyizwe ku rukuta. Videwo ya CCTV, itagaragajwe mu rukiko yerekanye abakozi ba butiki biruka baje gutabara uyu mwana, Gaza n'abaganga bagerageza kumutabara.
Uyu mwana wakundaga cyane abakinnyi ba filime za Avengers yajyanywe mu bitaro hakoreshejwe kajugujugu. Abaganga bo ku bitaro bya Addenbrooke’s Hospital i Cambridge bagerageje kumurwanaho mu gihe cy’icyumweru, ariko nyuma yo kubona ko ubwonko bwe bwangiritse bikomeye, umuryango we wemeye ko bamukuraho ibikoresho byamufashaga guhumeka. Yaje kwitaba Imana ari mu maboko ya nyina nkuko tubikesha Dailymail.
Polisi yakoze iperereza ryerekanye ko Freddie atigeze ashyiramo ingufu nyinshi mu kumukura mu kirahure, bigaragaza ko ikirahure cyari kidafashe neza bitewe nuko ibyakagifashe byari byaratandukanye bituma kimugwaho byoroshye.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Colchester bufatanyije n’Urwego rushinzwe umutekano ku kazi barimo gukora iperereza ku kuntu iki kirahure cyashyizweho muri 2015–2016. Nta makuru agaragaza niba ibi bikoresho byari byarakorewe ubugenzuzi bw’umutekano.
Nyina wa Freddie, Natasha Ingham, yavuze ko umuhungu we yari umwana witonda kandi wakundaga siporo. Umuyobozi w’ishuri rye, Polly Bradford, yavuze ko yari umwana w’icyitegererezo kandi witonda. Ubucamanza buracyakomeza iperereza ku cyateye iyi mpanuka. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu.
TANGA IGITECYEREZO