Kigali

Peyton Watson wa Denver Nuggets azamara ibyumweru bine adakina kubera imvune

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/02/2025 11:46
0


Ikipe ya Denver Nuggets yatangaje ko umukinnyi wayo Peyton Watson azamara ibyumweru bine adakina kubera imvune yagize ku ivi ry’iburyo.



Iyi mvune ni igihombo gikomeye ku ikipe ya Denver Nuggets, cyane ko Watson yari arimo kugaragaza urwego rwo hejuru muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ari mu mwaka we wa gatatu akinira Denver Nuggets, aho amaze gukina imikino 48 kandi akaba afite impuzandengo yo kwitwara neza mu mikino itandukanye aho abarirwa amanota 8.1, rebounds 3.4, assists 1.5, na blocks 1.5 buri mukino.

Watson yagiye arushaho kwigaragaza cyane mu bwugarizi, ari na yo mpamvu yahimbwe izina "Peyton Swatson", kubera ubuhanga afite mu gukumira amanota y’abakinnyi b’amakipe bahanganye.

Uyu musore yari mu ikipe ya Denver Nuggets yatwaye igikombe cya NBA mu 2023, kandi ikipe ye yari yizeye ko ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushaka igikombe cya kabiri yikurikiranya ariko bikaba birarakunze.

Kugeza ubu, Denver Nuggets iri ku mwanya wa kane mu Iburengerazuba (Western Conference), imaze gutsinda imikino 30 itsindwa 19 muri shampiyona ya NBA, ikaba irushwa imikino icyenda n’ikipe ya Oklahoma City Thunder iyoboye ako gace.

Nuggets igiye gukina imikino itandukanye idafite Waston, ikaba yizeye ko abandi bakinnyi bazakomeza gukina neza kugira ngo iyi kipe ikomeze guhatana ishaka umwanya wa mbere.

 

Imvune igiye gutuma Pyton amara ibyumweru bine adafasha ikipe ya Denver Nuggets guhatanira igikombe cya shampiyona ya NBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND