Kigali

Marcus Rashford yerekeje muri Aston Villa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/02/2025 12:51
0


Inkuru nshya mu mupira w’amaguru muri Premier League ni uko rutahizamu w’Umwongereza, Marcus Rashford agiye kuva muri Manchester United akerekeza muri Aston Villa nk’intizanyo kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.



Amakuru yemejwe n’umunyamakuru uzwi Fabrizio Romano, agaragaza ko Rashford agiye kubona amahirwe mashya nyuma y’igihe kitari gito adahabwa umwanya uhagije na Ruben Amorim.

Manchester United na Aston Villa bamaze kugera ku masezerano y’uko Rashford azakinira Villa nk’intizanyo kugeza mu mpeshyi ya 2025.

Aston Villa izishyura 70% by’umushahara we, mu gihe United nayo izagumana 30% by’umushahara wa Rashford ubarirwa muri £350,000 ku Cyumweru.

Mu gihe Rashford yari yaravuzweho kuba yakwerekeza muri FC Barcelona, byemejwe ko abanza gupimwa ubuzima bwe (medical tests) kuri iki Cyumweru, hanyuma asinye amasezerano. Aston Villa nayo izagira amahirwe yo kumugura burundu kuri £40M mu mpeshyi ya 2025 mu gihe yakunda uyu mukinnyi.

Rutahizamu Marcus Rashford w’imyaka 27, ntiyari agikina cyane muri United, ibintu byatumye ikipe yifuza kumutiza. Nubwo ari umukinnyi ukomeye, Rashford ntiyari mu bihe byiza:

Uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 Rashford amaze gutsinda ibitego 7, anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego mu mikino 24. Umwaka ushize wa 2023/24 yatsinze ibitego 8 mu mikino 43, atanga assists 5.

Abasesenguzi bavuga ko Rashford yari akwiye kuba ari ku rwego rwo hejuru kuri iyi myaka, ariko imyitwarire ye itari myiza ndetse n’umusaruro muke byatumye United idashaka kumugumana.

Ku myaka 27, Rashford aracyafite amahirwe yo kongera kwigaragaza nk’umukinnyi w’igihangange. Kuba agiye muri Aston Villa itozwa na Unai Emery ishaka guhanganira imyanya ya mbere, bishobora kumufasha kugaruka mu bihe bye byiza.

Ibi bizatuma abona umwanya wo gukina bihagije, bikazamufasha kongera kugirirwa icyizere mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Marcus rashford ubabonaga umwanya wo gukina muri Man United agiye kujya muri Aton Villa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND