Umuhanzi Yampano yunze mu rya Tom Close avuga ko yifuza guca agasuzuguro ka Tems muri Sitade Amahoro aho kuba muri BK Arena nk’uko Tom Close yari yabyifuje.
Ushobora
kubona ijambo ‘Guca agasuzuguro’ ukavuga uti wa munyamakuru we urakabya.
Sinkabya.
Mu
ntangiriro za Mutarama, nibwo Tems yemeje ko agiye gutaramira muri BK Arena mu
ruhererekane rw’ibitaramo ari gukora bigamije kumenyekanisha album ye aheruka
gushyira hanze yise ‘Born in the wild’.
Nyuma y’uko benshi mu bantu babonye ubwo butumwa, batangiye kwitegura kuzajya gutaramana na Tems ariko buri wese atangira kwegeranya udufaranga no gupfundapfunda imitwe y’aho ay’itike azava dore ko hari n'abari bamaze kuyagura.
Bitunguranye,
Tems yongeye gutangaza ko iki gitaramo agihagaritse kubera ko mu Burasirazuba
bwa DRC hari umutekano muke n’intambara bityo bidakunze ko icyo gitaramo
cyabera mu Rwanda.
Nyamara
nubwo hari abemeza ko atari iyo mpamvu y’umutekano ahubwo byaba biri mu buryo
bw’ubucuruzi yari yiteze mu gitaramo byumwihariko amatike ariko akabona atava
aho ari, hari abandi babibonamo agasuzuguro nka Tom Close.
Nyuma
y’uko Tems yari amaze guhagarika iki gitaramo, Tom Close yifashishije imbuga
nkoranyambaga ze, avuga ko yifuza ko abahanzi b’abanyarwanda bashyira hamwe
hanyuma itariki Tems yari kuzataramiraho mu Rwanda bagakora igitaramo.
Ni
ubutumwa bwakiriwe neza n’abantu bose ariko bigeze kuri Yampano bwo biba
akarusho yifashisha imbuga nkoranyambaga ze avuga ko BK Arena idahagije ahubwo
bakwishyira hamwe bagataramira mu Amahoro Stadium.
Mu
butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Yampano yagize ati “Nunze mu rya Tom
Close. Kuki abanyamahanga bagera aho kwibeshya bakadufata nkaho turi mu ntambara
kandi turi amahoro? Ni igisobanuro cy'uko batazi ubudasa bwacu. Ndasaba nifuza
ko igitaramo mushiki wacu w’umu-Nigeria yarigukorera muri BK Arena muze tujye mu
Amahoro ku budasa bwacu.”
Nyamara
nubwo nta muntu wari wiyemeza gushora imari muri iki gitaramo ngo agitegure,
ni igitekerezo cyaba ari cyiza ku muntu waba wifuza gukora igitaramo cyiza mu
ntangiriro z’uyu mwaka kuko benshi bagaragaza ko bibaye ari ibishoboka,
cyategurwa kandi biteguye kwitabira ku bwinshi.
Tems yijunditswe n'abanyarwanda benshi bamushinja gusubika igitaramo mu buryo butumvikana
Yampano winjiye bwa mbere muri BK Arena agiye mu gitaramo cya The Ben, asanga BK Arena idahagije ngo bace agasuzuguro ka Tems
Tom Close niwe muhanzi wa mbere wazanye igitekerezo cyo guca agasuzuguro ka Tems
TANGA IGITECYEREZO