Denisse Reyes, umukobwa w'imyaka 27 y'amavuko akaba yari azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana nyuma y'iminsi itatu akoze igikorwa cyo kwibagisha kugirango yongere ubwiza( liposuction),mu ivuriro rya San Pablo Medical Clinic riherereye muri Mexico.
Nk'uko byatangajwe n'umuryango we, Reyes yari muzima kandi nta ndwara yari afite mbere yo gukora icyo gikorwa. Nyuma yo kub agwa ku cyumweru, yahawe umuti wa mbere, maze ahita agira ibibazo by'ubuzima bikomeye byatumye umutima we uhagarara. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Manzur Hospital, ariko ubuzima bwe bukomeza kuzamba kugeza yitabye Imana ku wa gatatu.
Umuryango wa Reyes urashinja muganga Orlando Gamboa wakoze icyo gikorwa, bavuga ko atari afite uburenganzira bwo gukora icyo gikorwa. Biteganyijwe ko bazatanga ikirego kugira ngo aryozwe urupfu rwa Reyes. Si ubwa mbere Dr. Gamboa avuzweho ibibazo nk'ibi; mu kwezi k'Ukuboza 2024, yashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw'undi mugore wapfuye nyuma yo gukora liposuction, ariko icyo gihe yahakanye ibyo birego nkuko tubikesha Daily Mail.
Liposuction ni igikorwa cya cosmetic surgery kimaze kwamamara cyane ku isi hose aho ubagwa cyangwa ugakamurwamo ibinure. Nubwo ibibazo bikomeye bituruka kuri iki gikorwa bidakunze kubaho, ubushakashatsi bugaragaza ko impfu zituruka kuri liposuction ziri ku kigero cya 1 kubi 5,000 bingana na 0.02% by'ibikorwa nk'ibi buri mwaka. Ibibazo bikomeye bikunze kugaragara harimo kubura amaraso ahagije n'ibibazo by'ubuhumekero, nk'uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe muri 2017.
Urupfu rwa Reyes rwongeye kugaragaza ingaruka mbi zishobora guterwa no gukora ibikorwa byo kwibagisha, mu mavuriro atizeweneza kandi adafite ibyangombwa bikwiye. Abashinzwe ubuzima barasabwa gukaza ubugenzuzi no gushyiraho amategeko akaze kugira ngo hirindwe impfu nk'izi zishobora kwirindwa.
Rayes na Dr.Gamboa wa mukoreye Liposuction
TANGA IGITECYEREZO