Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yanyomoje amakuru avuga ko yaba igiye kwimura Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iteganyijwe kuzabera mu Rwanda muri Nzeri, kubera intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu minsi yashize nibwo hagiye hakwirakwira ibihuha ko UCI yaba iri gutekereza ko u Busuwisi bwazakira shampiyona y'Isi ya 2025 aho kugira ngo izakinirwe mu Rwanda nk'uko biteganyijwe.
Impamvu y'ibi ni ukubera umutekano mucye umaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho mu minsi yashize hari n'Ibisasu byarashwe ku butaka bw'u Rwanda na FDLR na FARDC ndetse hakaba hari n'Abanyarwanda bahasize ubuzima.
Ibi ku munsi w'ejo ku wa Gatanu, UCI yarabihakanye ibnyujije mu itangazo yashyize hanze rigira riti" Ku bufatanye na Komite ishinzwe gutegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iri kugenzura byimazeyo ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka zikomeye byagira ku myiteguro ya Shampiyona y’Isi iteganyijwe muri Nzeri i Kigali, mu Rwanda.
Intambara iri kuba, iri kubera muri RDC, kandi u Rwanda rufite umutekano usesuye haba ku bukerrarugendo n’ubucuruzi. Twizeye ko hazaboneka umwanzuro wihuse kandi unyuze mu mahoro ku biri kuba. UCI irifuza gushimangira ko siporo, umukino w’amagare by’umwihariko, ari ambasaderi w’amahoro, ubucuti n’ubufatanye".
Yakomeje igira iti" Byongeye kandi, nyuma y’ibihuha byakwirakwijwe kuri iyi ngingo, UCI irashimangira ko kugeza ubu nta gahunda yo kwimura Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ikava mu Rwanda ikajya mu Busuwisi cyangwa ahandi.”
Iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izabera mu Rwanda iteganyijwe kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28 Nzeri muri uyu mwaka.
TANGA IGITECYEREZO