Kigali

Yakatiwe imyaka 10 azira kwica umukobwa w’imyaka 14 amuziza ko yanze ko basomana

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:1/02/2025 8:51
0


Ibyo abanyarwanda bakunze kuvuga ngo “Isi irashaje” bigenda bigaragara ko ari ukuri, aho ababyeyi bica abana babo, abana bakica ababyeyi babo, abashakanye bakicana, kugeza n’aho umwana w’imyaka 15 yishe mugenzi we w’imyaka 14 amuziza ko gusa yanze ko basomana.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The news 24 ivuga ko urukiko rw’ibanze rwa Blue Downs rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 umuhungu w’imyaka 15 ku cyaha cyo kurasa no kwica umukobwa nyuma yo kwanga ko basomana. Naeema Marshall w’imyaka 14 yarashwe mu mutwe ku ya 17 Nyakanga 2023 n’umuhungu utaratangajwe izina kuko ari muto.

 Uko byatangiye

Mu gihe Naeema yicwaga, yari umunyeshuri mu mwaka wa 9 w’ishuri rya Beacon Valley High School, riherereye mu kibaya cya Mitchells mu mujyi wa Cape Town.

Amakuru avuga ko Naeema yapfuye adaheruka iwabo kuko yari yaragiye gusura nyirasenge mu gace ka Eerste.

 Nyina, Fadeema Marshall, yabwiye itangazamakuru ko umukobwa we yahuriye n’uwo muhungu mu iduka Nyirasenge yari yamutumyemo. Uyu muhungu, nk'uko nyina abivuga, yakurikiranye Naeema amusaba ko amubera umukunzi, ndetse anamusaba ko basomana, Naeema arabyanga, ari nabyo yazize.

 Umuturanyi yatanze ubuhanya ko yabonye Naeema n'uwo muhungu batongana, ariko avuga ko ku bwe yumva ko urukundo rutagomba kuzamo agahato, yagize ati "Yamusabye ko bakundana, ariko undi ntiyamukunze.” 

Uyu muturanyi kandi yabwiye urukiko ku yanumvise uyu muhungu agerageza gutera Naeema ubwoba aho yamubwiye ati; "Jy sal sien jy (uzambona)" Naeema yamusubije ko adafite ubwoba.

 Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nyuma yaho, Naeema yasubiye mu nzu kwa Nyirasenge, ari ho uwo muhungu yamukurikiye akamurasa mu mutwe ku gice cy’ibumoso.

 Urugendo rwo gushaka ubutabera

 Umuvugizi wa polisi, Serija Wesley Twigg, yatangaje ko nyuma y’ubwo bwicanyi bubabaje, ikirego cyashyikirijwe urwego rw’intara ndetse n’abashinzwe kurwanya imitwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi, ari bo bakoze iperereza ryimbitse, bakusanya ibimenyetso n’ubuhamya bw’abantu bose bari bafite amakuru kuri ubwo bwicanyi, mbere yo gushyikiriza urukiko icyo kirego.

 Mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi wa polisi yavuze ko, ushinjwa yahamijwe icyaha ku ya 28 Ugushyingo 2024 ku byaha aregwa mu rukiko. Yakomeje gufungwa mu gihe cyose cy'iburanishwa, kandi urukiko rwatangaje ko nta gushidikanya na gato ko ahamwa n'icyaha cy'ubwicanyi.

 Urukiko rwafashe umwanzuro ku ya 28 Mutarama 2025, aho yahanishijwe igifungo cy'imyaka 10 kubera ubwo bwicanyi, gutunga amasasu n’imbunda mu buryo butemewe. Ubuyobozi bwa polisi y’iburengerazuba bwa Cape Town  bwashimye itsinda ryafashije mu iperereza n’umushinjacyaha ku kazi gakomeye bakoze.

 Umuryango wa Naeema ntiwishimiye umwanzuro wafashwe n’urukiko

 Nyina wa Naeema, Fadeema Marshall yatangaje ko yababajwe cyane n'umwanzuro wafashwe n’urukiko, avuga ko igifungo cyahawe umwicanyi wishe umwana we ari gito cyane.

 Yagize atiti: “Ku bwanjye ntabwo mbona ko igihano yahawe cyari gihagije, Mu myaka icumi azongera arekurwe, muzi ari iki kizakurikiraho? Ninde azakurikizaho kwica?"

Yakomeje agira ati: "Umwana wanjye, igihe cye cyo kubaho cyari kirangiye. Ibyo yakoze ni ubutwari kandi bisobanuye byinshi kuri twe nk’umuryango we. Yari umwana mwiza, asetsa abantu bose, yari umwana mwiza cyane".

 Nyina kandi yavuze ko agiye kujuririra urubanza rw’umwana we, ngo kuko yaba we n’abandi bose bo mu muryango wabo batanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko banjye. Ngo nubwo bitazagarura Naeema ariko igihano uwamwishe yahawe ntigihagije.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND