Kigali

Afurika y'Epfo ku isonga! Imijyi 10 idatekanye muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:31/01/2025 13:52
0


Afurika ni umugabane ukungahaye ku byiza nyaburanga, umuco ushimishije, n’amateka akomeye. Nyamara nubwo hari byinshi biyigira indashyikirwa, hari n’imbogamizi zirimo ibibazo by’umutekano muke bikomeza kumvikana mu mijyi imwe n’imwe iwugize.



Bimwe mu bibazo by’umutekano muke mu mijyi y’Afurika bishingiye ku bwiyongere bw’abaturage, ubukene, imiyoborere idahwitse, n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro. Muri iyi nkuru, turasesengura imijyi 10 iyumvikanamo umutekano muke kurusha iyindi muri Afurika.

Dore imijyi 10 irangwamo umutekano muke muri Afurika: 

1. Pretoria, Afurika y’Epfo

Ibyaha bikomeye nk’ubujura bukoreshejwe intwaro, gutega abantu ku mihanda, ndetse n’ubwicanyi byatumye Pretoria iza ku mwanya wa kabiri mu mijyi ifite ibyaha byinshi ku isi, biyishyira ku mwanya wa mbere mu mijyi irangwamo umutekano muke muri Afurika. Uturere nka Sunnyside na Pretoria CBD tuzwiho ubujura bukabije. Ibibazo by’ubushomeri biri hejuru ya 30%, nabyo biri mu byongera umutekano muke.

2. Durban, Afurika y’Epfo

Durban iza ku mwanya wa gatatu ku isi mu mijyi ifite umutekano muke, kubera ubwicanyi, ubujura bw’imodoka, n’ibikorwa by’amabandi. Uturere nka Umlazi na KwaMashu nitwo dukunze kuvugwamo ibyaha byinshi. Ibiyobyabwenge nka heroin (bizwi nka ‘nyaope’) biri mu byihishe inyuma y'urugomo rukabije mu mujyi wa Durban.

3. Johannesburg, Afurika y’Epfo

Uyu mujyi niwo wa mbere mu bukungu muri Afurika y’Epfo, ariko na none ugaragaramo ibyaha byinshi. Ubwicanyi, ubujura, ndetse n’amakimbirane y’amabandi nibyo bigaragara cyane mu duce nka Hillbrow na Soweto. Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amabandi akora ubujura bw’imodoka bigira uruhare mu mutekano muke w’uyu mujyi.

4. Gqeberha (Port Elizabeth), Afurika y’Epfo

Uyu mujyi uri ku mwanya wa munani ku isi mu mijyi ifite ibyaha byinshi. Uduce nka Central na New Brighton tuzwiho ubwicanyi n’ubujura bukabije. Ubukene n’ubushomeri usanga na byo byiyongera kuri ibyo bibazo.

5. Cape Town, Afurika y’Epfo

Cape Town izwiho ubwiza nyaburanga ariko igira ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi bukorwa n’amabandi n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Uturere nka Mitchells Plain na Manenberg ni two dukunze kuvugwamo urugomo rwinshi.

6. Lagos, Nigeria

Uyu mujyi niwo wa mbere mu bunini muri Afurika, ariko igiteye inkeke ni uko uhorana ibibazo bikomeye bishingiye ku mutekano. Ubujura bwitwaje intwaro, gushimuta abantu, n’ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ni byo usanga byiganje.

7. Windhoek, Namibia

Mu murwa mukuru wa Namibia, ubujura, urugomo mu ngo, n’ibibazo by’ubukene, biri mu bikomeje gukongeza ikibazo cy'umutekano muke mu mujyi wa Windhoek. Uturere nka Katutura nitwo dukunze kubamo ibyaha byinshi.

8. Harare, Zimbabwe

Umurwa mukuru wa Zimbabwe ufite ikibazo gikomeye cy’ubukene, ruswa, n’imyigaragambyo irimo urugomo. Ibikorwa byo kwambura abantu, ubujura bwo mu ngo, n’urugomo ni byo bikunze kuvugwa cyane muri Harare.

9. Nairobi, Kenya

Nairobi ifite ikibazo cy’ubujura bwitwaje intwaro, ibitero by’iterabwoba, ndetse n’ibikorwa by’amabandi. Uduce nka Eastleigh na Mathare ni hamwe mu hakunze kuvugwa urugomo rwinshi.

10. Casablanca, Maroke

Uyu mujyi urimo ubujura bwo mu mihanda, uburiganya, ndetse n’ibikorwa by’amabandi. Ahantu nyaburanga nk’isoko rya Derb Ghallef n’isoko rya Medina, ni ho hakunze kuvugwa ubujura bukabije.

Nubwo iyi mijyi igaragaramo umutekano muke, ikomeza kuba igicumbi cy’ubukungu n’umuco muri Afurika. Leta zitandukanye, imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abaturage ubwabo bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bagabanye ibyaha, ndetse n’umutekano ube mwiza. Kumenya uko umutekano wifashe ni ingenzi cyane ku baturage ndetse na ba mukerarugendo basura iyi mijyi.

Dore n'ibihugu 10 birangwamo umutekano muke muri Afurika mu 2025:

1. South Sudan

2. DR Congo

3. Somalia

4. Sudan

5. Mali

6. Central African Republic

7. Ethiopia

8. Burkina Faso

9. Nigeria

10. Chad

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND